U Rwanda rwasubije Ubwongereza bukangisha  gufata ibihano

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwasubije Ubwongereza buvuga ko bushaka kurufatira ibihano

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko ingamba zo gufatira u Rwanda ibihano Ubwongereza bwatangaje, bigaragaza ko iki gihugu cyamaze gufata uruhande  kandi ibyo ari ibyo kwicuza.

Ni nyuma yaho u Bwongereza busohoye itangazo rishinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo.

Mu itangazo ry’Ibiro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth n’Iterambere, FCDO, rivuga ko U Bwongereza bugiye gufata ingamba zitandukanye zirimo guhagarika kohereza abayobozi bakuru babwo mu nama zitandukanye zibera mu Rwanda no guhagarika ibijyanye no guteza imbere ubucuruzi hagati yabwo n’u Rwanda.

Izo ngamba kandi zirimo guhagarika inkunga mu bijyanye n’ubukungu u Bwongereza bwahaga u Rwanda, gukorana n’abandi bafatanyabikorwa barwo mu kurebera hamwe ibindi bihano bishya byafatirwa u Rwanda no guhagarika ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda.

Mu itangazo FCDO yakomeje ivuga ko  U Rwanda rushobora kugira impungenge ku mutekano warwo ariko bitakwihanganirwa kuzikemura hifashishijwe ingamba za gisirikare.

Ubwongereza busanga Igisubizo gishoboka mu guhosha amakimbirane ni igishingiye ku ngamba za politiki.

Buti “ Turasaba RDC kugirana ibiganiro bidaheza n’umutwe wa M23.”

U Rwanda rwasubije

Minisiteri yububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Congo ari yo ifite byinshi byo gusubiza kurusha urundi ruhande urwo ari rwo rwose rwaba urw’imbere muri iki gihugu cyangwa mu Karere.

- Advertisement -

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yakomeje ivuga ko u Rwanda rukomeza gukaza ingamba z’ubwirinzi.

Itngazo rigira riti “U Rwanda ruzakomeza kwishingikiriza no gukaza ingamba zarwo z’umutekano nubwo RDC n’umuryango mpuzamahanga bikomeje kutazemera cyangwa ngo bibe byazitanga. Ibi bibazo by’umutekano mucye bigaragara ko bikomeje kungura mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, umubare munini w’abafite aho bahuriye n’intambara.”

U Rwanda ruvuga kandi ko rushishikajwe  no gukorana n’ibihugu bitandukanye mu gushyigikira  inzira y’ibiganiro iyobowe n’Abanyafurika ndetse Igihugu kikanahamagarira umuryango mpuzamahanga kuyishyigikira.

Izi ngamba Ubwongereza ivuga ko igiye gufata, zivuzwe nyuma yaho Umudepite uhagarariye Tottenham akaba n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’Iterambere mu Bwongereza, David Lammy aje mu Rwanda ndetse akagirana ikiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Uyu muyobozi kandi yari akubutse no muri Congo kuganira na Felix Tshisekedi , harebwa uko imirwano muri Congo yahagarara .

Leta ya Congo yakomeje kwisunga amahanga ngo afatire ibihano u Rwanda nk’inzira yatuma umutwe wa M23 ushinjwa gufashwa n’u Rwanda  ugahagarika imirwano.

UMUSEKE.RW

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *