Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza yagaragaje ko yanyuzwe n’ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho ndetsse ko yamaganye amahanga yayobotse umujyo wo gufatira igihugu ibihano kubera ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri ibi bihe amahanga akomeje kugaragaza kubogama no gukangisha ibihano u Rwanda,nyuma y’uko abarwanyi b’umutwe wa M23 uvuga ko urwanya akarengana n’ubutegetsi bwa Leta ya Congo, bigaruriye ibice binini mu Burasirazuba bwa DRC, birimo umujyi wa Goma na Bukavu.
Nyuma y’uko abo barwanyi bafashe ibyo bice batsinze Ihuriro ry’Ingabo za Congo zirimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC, abacanshuro b’abazungu n’umutwe wa Wazalendo, bimwe mu bihugu by’amahanga byatangiye gufatira u Rwanda ibihano, ahanini bishingiye ku magambo y’ubutegetsi bwa Congo buvuga ko u Rwanda arirwo rufasha uwo mutwe wa M23.
Ibintu u Rwanda ruhakana rukavuga ko rudafasha abo barwanyi ko icyo rwakoze ari ugushyiraho ingamba zo kwirinda no kurinda ubusugire bwarwo nyuma y’uko Perezida wa Perezida Felix Tshisekedi n’abo bafatanya bagambiriye gutera u Rwanda, bagakuraho ubutegetsi buriho.
Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, DGPR, (Democratic Green Party of Rwanda), Dr Frank Habineza, yabwiye UMUSEKE ko ko ikibazo cya M23 atari ikibazo cy’u Rwanda, ko kireba Congo ikwiriye kuganira na M23.
Ati “ Kiriya kibazo ni ikibazo cya Congo ntabwo ari ikibazo cy’u Rwanda kandi gikomoka ku mateka cyane ku bukororni… Congo ntikwiriye kugishyira ku Rwanda, Perezida wa Congo akwiriye kwemera kuganira nabo [M23].”
Uyu Munyapolitike umaze guhatana mu matora yo kuyobora u Rwanda inshuro ebyiri, yavuze ko aho kugira ngo amahanga atererane u Rwanda ngo ararufatira ibihano, akwiriye kubireka ahubwo agashyigikira ibiganiro by’amahoro byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Ati “Gufata ibihano ntabwo ari wo muti w’ibibazo, ahubwo umuti w’ibibazo ni uko bashyigikira inzira y’ibiganiro cyane ibi byashyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Bashikishakize Perezida wa Congo aganire na M23 aho gukomeza kubyegeka ku Rwanda.”
Akomeza agira ati “Ikindi kandi dushyigikiye u Rwanda rwacu ziriya ngamba rwashyizeho zo kuturinda. Twarishimye tubona hari ibifata bibisasu hariya i Gisenyi. Twebwe dushyigikiye ingamba zashyizweho zo kuturinda ibitero bya Congo n’abaturwanya.”
- Advertisement -
Si uyu Munyapolike gusa uvuga ibi kuko, n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda riherutse kwamgana umugambi mubisha wa Perezida Felix Tshisekedi n’abo bafatanya barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC, abacanshuro b’abazungu n’umutwe wa Wazalendo wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda no gukuraho ubuyobozi bwarwo.
Mu itangazo ryasohowe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda irimo: FPR Inkotanyi, PL, UDPR, PDI, PSD, PPC, PDC, PSR, PSP, PS Imberakuri, na DGPR- Green Party, tariki ya 25 Gashyantare 2025.
Aba banyapolitike bavuze ko bashyigikiye ingamba z’ubwirinzi zashyizweho na Leta y’u Rwanda zo kurinda ubusugire ndetse ko bamaganye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kugaragaza imyitwarire ya ba mpatsibihugu mu gushishikariza amahanga gufatira ibihano u Rwanda n’Abayobozi barwo.
MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW
That’s true.
Nibyo rwose