Abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze zirimo Instagram, mama wa rutahizamu, Stephanie Aziz-Ki, yavuze ko n’ubwo umuhungu we yamaze gusaba akanakwa umukunzi we, Hamissa Mobeto ariko ubu bukwe bw’aba bombi bukaba butavugwaho rumwe n’umuryango uyu mukinnyi akomokamo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo Aziz-Ki yasezeranye mu idini rya Isilamu (Nikkah), na Hamissa Mobeto nyuma yo kumwambika impeta amusaba kuzamubera umugore w’isezerano.
Ikirenze kuri ibyo, uyu mukinnyi yasabye anakwa uyu mukunzi we. Amakuru aturuka muri Tanzania, avuga ko Hamissa Mobeto yakowe inka 30 ndetse na miliyoni 16 Frw.
N’ubwo aba bombi bateganya kuzakora ibirori byo kwira abatumiwe mu bukwe bwa bo biteganyijwe tariki ya 19 Gashyantare 2025, mama wa Stephanie Aziz-Ki, Anata-Ki, yababajwe n’uko iyi mihango yose yabaye ababyeyi b’umugabo badahari kandi bikemerwa nta kibazo.
Mu butumwa burebure yanyujije ku Instagram ye, nyina wa Aziz yagaragaje ko mu by’ukuri uyu muhungu we atabubahishije imbere ya Mobeto ariko kandi anega cyane uyu mukazana we.
Yagize ati “Twebwe nk’umuryango nta bwo twigeze tubwirwa iby’ubukwe bw’uyu musore muto. Hersi (umuyobozi wa Yanga SC), ni umubeshyi imbere y’Imana. Hersi reka nkubwire, nta bwo uri mu mwanya wo gutegura ubukwe bw’umuhungu wanjye. Uri umuyobozi mubi ushaka kugumisha umuhungu wanjye muri Tanzania.”
Agaruka kuri Hamissa Mobetto, uyu mubyeyi yavuze ko atumva ukuntu umugore muzima yemera gushyingiranywa n’umugabo ababyeyi be badahari.
Ati “Ubundi ni gute umukobwa akora ubukwe n’umusore atabanje gushaka guhura n’umuryango we?”
Ubwo ubukwe bw’aba bombi bwabaga, nta muntu wo mu muryango w’uyu mukinnyi wawugaragayemo, ndetse umushinja kuwumenyesha atinze kandi byarasabaga kwitegura neza kujya muri Tanzania.
- Advertisement -
Anata-Ki ubyara Aziz-Ki, ashinja umukazana we gushyira ku gitutu umuhungu we, bagakora ubu bukwe imiryango yombi itabanje kumenyena.
Uyu mubyeyi yakomeje agaragaza ko yababajwe cyane no kuba umwana we w’umuhungu yarakoze iyi mihango yose adahari ndetse agaragaza ko afite benshi mu muryango bari kuba bahari.
Inkuru z’uko Hamisa yaba ari mu rukundo n’uyu musore w’imyaka 29 usanzwe akinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, zatangiye guhwihwiswa nyuma y’amashusho y’aba bombi yagiye hanze bari kumwe ku kibuga cy’indege mu 2024. Icyo gihe bari bavanye ku mukino barebanye.
Kuva icyo gihe bakunze kugaragara bari kumwe, ariko ntiberure ngo bahamye urukundo rwa bo.
Nyuma y’igihe kitari gito mu itangazamakuru havugwa inkuru z’urukundo rw’aba bombi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga badahabwa agahenge, yaba Hamissa Mobetto na Aziz-Ki baciye amazimwe, basangiza ababakurikira amashusho y’ibihe byiza bagiriye i Dubai mu mpera z’umwaka ushize.
Mobetto w’imyaka 30 y’amavuko, asanzwe ari umubyeyi w’abana babiri, ndetse ni umwe mu bakora ibijyanye no kumurika imideli, abifatanya n’ubundi buhanzi nubwo umuziki we atakiwushyiramo imbaraga nk’izo yakoreshaga agikundana na Diamond banabyaranye.


UMUSEKE.RW