Umugabo wo mu karere ka Nyanza, arakekwaho kwica umugore yari yarinjiye akamusiga mu nzu yapfuye.
Byabereye mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Cyabakamyi mu kagari ka Karama mu Mudugudu wa Nyabinombe.
Amakuru UMUSEKE wamenye nuko umugore witwa Mukanziga Donatha w’imyaka 34 y’amavuko bikekwa ko yishwe n’umugabo wari waramwinjiye witwa Habimana bahimba Gasore wari waraje gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro aho bari bamaranye ukwezi babana mu nzu.
Uwahaye aya makuru UMUSEKE, yavuze ko byamenyekanye ubwo nyina wa nyakwigendera yari agiye kugaburira amatungo ye ahaba (ingurube n’inkwavu) agezeyo asanga inzu ifunze ahamagare telefoni y’umukobwa we nticamo kadi inzu ifunze yica urugi asanga ari mu nzu bigaragara ko ashobora kuba yishwe.
Yihutiye gutabaza abaturanyi nabo basanga yapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karama Safari Jean de Dieu yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.
Umugabo bikekwa ko yamwishe yahise atoroka akaba agishakishwa. Bariya bombi babanaga mu nzu bonyine.
Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.
Theogene NSHIMIYIMANA
- Advertisement -
UMUSEKE.RW i Nyanza