Umugore uherutse gutera icyuma umugabo we, byarangiriye amukase igitsina

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Akarere ka Nyamasheke mu ibara ritukura

NYAMASHEKE: Umugore witwa Ayingeneye Clementine wo mu Karere ka Nyamasheke yatawe muri yombi akekwaho gukatisha urwembe igitsina cy’umugabo we witwa Muberanziza Jackson.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Rambira, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, mu ijoro rishyira ku wa 17 Ugushyingo 2024.

Mu mezi arindwi ashize, uwo mugore yari aherutse gutera umugabo we icyuma mu itako aramukomeretsa, icyo gihe barabunga, bakeka ko ikibazo cyarangiye.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Rambira, Sinumvayabo Simeon, yatangaje ko uyu mugabo yakaswe igitsina nyuma y’amakimbirane yagiranye n’umugore mu isoko rya Kirambo.

Yabwiye Imvaho Nshya ko yari asanzwe atumvikana n’umugore we, amushinja ubusinzi bukabije, na ho umugore we akamushinja kumuca inyuma.

Yavuze ko ubuyobozi bwakomeje gukurikirana ikibazo cyabo, umugore yaremeye kureka ubusinzi n’amahane, hari hashize iminsii badashwana.

Ati ” Umugabo yari aryamye agaramye, yambaye ipantalo n’ikenda k’imbere. Umugore, abonye asinziriye, yafashe urwembe, atsura ipantalo n’akenda k’imbere, maze akata igitsina hafi yo kukimuraho burundu. Umugabo yahise akanguka asanga amaraso ari menshi cyane.”

Yavuze ko abana bato b’uwo muryango ari bo bamuhuruje, bamubwira ko nyina yashakaga no kwica umwana wabo muto.

Ati “Mpageze, nsanga koko ari byo. Amaraso yari yakwiriye mu cyumba bararamo ndetse agera no muri salon. Nahise ntabaza abandi baturanyi baraza.”

- Advertisement -

Yongeyeho ko akigezwa ku Kigo Nderabuzima kubera ko yaviriranaga cyane, yakorewe ubutabazi bw’ibanze ahita yoherezwa ku Bitaro bya Kibogora.

Muberanziza Jackson, wakaswe igitsina n’umugore we, aho arwariye, yabwiye bagenzi bacu bo mu Imvaho Nshya ko bamushyizeho sonde kugira ngo inkari zibe zishobora gusohoka.

Yagize ati “Bari gusanasana nyine nk’abaganga ariko nkurikije ko imitsi hafi ya yose yayiciye, sinzi ko nzongera kuba umugabo ukundi, ni bwo bwoba mfite.”

Yakomeje agira ati: “Bari baranadushyize ku rutonde rw’ingo zizasezerana vuba, numvaga mbishaka ntekereza ko byatuma areka izo ngeso. Ariko kuva angize atya kubana na we, ndumva bitashoboka kuko amaherezo yazanyica.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukankusi Athanasie, yavuze ko uru ari rumwe mu ngo zibana nabi, aho bagerageje kubunga ariko bikaba iby’ubusa.

Ati: “Urugo rwabo rwari mu zo dufite zibana nabi mu karere, twagerageje kunga ariko birananirana. Banabanaga bitemewe n’amategeko.”

Uyu muyobozi yasabye imiryango kwirinda amakimbirane agera aho gushaka kuvutsa ubuzima.

Ayingeneye Clementine afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano, mu gihe umugabo we bafitanye abana batatu arembeye ku Bitaro Bikuru bya Kibogora.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Ibitekerezo 2

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *