Umugore wa Kizza Besigye, Winnie Byanyima yatangaje ko ku wa mbere yasuye umugabo we aho afungiye, ababazwa nuko ari kwiyicisha inzara.
Byanyima, umaze iminsi yamagana ifungwa rinyuranyije n’amategeko” ku mugabo we, yanditse ku rubuga rwa X ko yasanze Besigye aryamye ku gatanda gato kareshya n’uburebure bw’icyumba afungiyemo, kirimo n’agatebe gato ko kwicaraho.
Byanyima yavuze ko yasanze “afite intege nke, yarataye ibiro mu buryo bukabije, kandi azungerwa [kuko] amaze iminsi itanu atarya”.
Byanyima ukuriye UNAIDS, ishami rya ONU ryo kurwanya SIDA, yavuze ko bibabaje gusanga umugabo we amerewe atyo.
Ati “Mfite umujinya kandi ndasaba ko Kaguta Museveni n’umuhungu we, umugaba w’ingabo, bamurekura nonaha”.
Besigye yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara mu cyumweru gishize yigaragambya kuko afunzwe n’igisirikare, mu gihe urubanza rwe mu mizi rutaratangira.
Besigye yahoze akorana bya hafi na Perezida Museveni uri ku butegetsi kuva mu 1986 kandi yigeze kuba umuvuzi we bwite.
Kenshi yagiye ashinjwa n’abategetsi guhungabanya umudendezo w’igihugu kubera ibikorwa bye bya politike.
Besigye, w’imyaka 68, afungiye muri gereza ya Luzira iri i Kampala, aregwa ibyaha byo gufatanwa intwaro bitemewe n’amategeko, no kugeramira umutekano w’igihugu, yafatiwe i Nairobi muri Kenya aho yari yatumiwe mu kumurika igitabo, ahita ajyanwa i Kampala aho aburanishwa n’inkiko za gisirikare.
- Advertisement -
Besigye yahakanye ibyo aregwa kandi avuga ko yashimuswe.
IVOMO: BBC
UMUSEKE.RW