Umuhanzi Idinco Delcat wari uzwi i Goma yarashwe n’abataramenyekana

Umuhanzi wari uzwiho kuririmba indirimbo zinenga ubutegetsi bwa Perezida Antone Felix Tshisekedi yarasiwe mu mujyi wa Goma n’abataramenyekana.

Abaturage bo mu gace ka Turunga mu majyaruguru ya Goma biriwe ku nkuru y’akababaro y’urupfu rw’umuhanzi witwa Ildengo wiyitaga Idinco Delcat kuri YouTube.

Uyu muhanzi aherutse gusohora indirimbo avuga mo Presidant “idiot” cyangwa “Zoba”.

Ildengo yari amaze iminsi asohotse muri gereza ya Munzenze aho yari yafunzwe n’inzego za Leta zimushinja gusebya umukuru w’igihugu, dore ko yaririmbye indirimbo yitwa “Gouvernement des Fous” anenga ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Uyu musore abaturage bamubonye aryamye hasi yarashwe mu mutwe bavuga ko batari bazi ko akiri mu mujyi wa Goma.

Nyamara mu butumwa bwa video yasohoye kuri YouTube Channel ye, avuga ko “Umututsi atazayobora”, ndetse akavuga ko nta we uzabohora abaturage ba Congo atari bo ubwabo.

Avuga ko atari ku ruhande rwa Leta ariko atanashyigikiye inyeshyamba za M23.

Uyu musore yarashwe yambaye ipantalo ya gisirikare, amakuru akavuga ko yarimo ategura amashusho y’indirimbo “ivuga nabi inyeshyamba za M23/AFC”.

Bamwe mu banyepolitiki bo muri Congo Kinshasa bahise bemeza ko uyu muhanzi yishwe na M23 nubwo nta kibigaragaza.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande umuryango LUCHA uvuga ko uharanira Demokarasi muri Congo Kinshasa, washinje umutwe wa M23 kurasa umwe mu bagize uwo muryango witwa BYAMUNGU KATEMA Pierre, ngo wari kumwe n’abandi bantu bane na bo bishwe.

Kugeza ubu ntacyo umutwe wa M23/AFC uravuga ku mfu z’aba bantu.

UMUSEKE.RW