Umusore uzwi nka ‘Kiryabarezi’ yagiye kwiba ahasiga ubuzima

NYANZA: Umusore wo mu karere ka Nyanza witwa Harerimana Jean Claude alias Kiryabarezi ukekwaho kujya kwiba yabiteshejwe ahasiga ubuzima ubwo yageragezaga guhunga.

Byabereye mu mudugudu wa Bigega mu kagari ka Gahondo mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

UMUSEKE wamenye ko kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025 ahagana i saa munani n’igice z’amanywa ko aribwo uwo musore yagiye kwiba umukecuru atangira kwica idirishya noneho hanyura undi umugore ahita avuza induru uriya musore ahita asimbuka urugo ariruka agwa mu kiroba ahita apfa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane ukuri ku cyateye uru rupfu.

Nyakwigendera yakomokaga mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, umurambo wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza