Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, rwongeye gusubika urubanza rwa Muhizi Anathole wamenyekanye arega Banki y’u Rwanda (BNR) kuri Perezida Paul Kagame, areganwa na Me Katisiga Rusobanuka Emile.
Ni ubugira kabiri urubanza rw’aba bagabo rusubikwa, kuri iyi nshuro abaregwa bose hamwe n’ubushinjacyaha bari bitabiriye iburanisha.
Anathole Muhizi yari yitabiriye iburanisha yambaye imyambaro iranga abakorera ibihano mu Rwanda, ari kumwe n’abanyamategeko be babiri.
Me Katisiga Rusobanuka Emile nawe yitabiriye iburanisha, yambaye imyenda isanzwe kuko aburana adafunze, ari kumwe n’abanyamategeko be babiri.
Umucamanza yari kumwe n’umwanditsi bageze mu rukiko, yabwiwe nimero y’urubanza maze abwira ababuranyi ko yaruhawe uyu munsi kuko umucamanza warurufite yimuriwe ahandi.
Yavuze ko atarasoma uru rubanza ngo amenye ibyarwo, akavuga ko rwasubitswe kubera iyo mpamvu.
Uruhande rwa Muhizi na Me Katisiga bavuze ko biteguye kuburana nuwabaha umwanya ngo basobanure ubujurire bwabo.
Umucamanza yanzuye ko uru rubanza rugomba gusubikwa rukazimurirwa indi taliki.
Hanze y’urukiko, umwe mu banyamategeko yabwiye UMUSEKE ko gusubika urubanza ari inyungu ku baburanyi bose kuko umucamanza ataburanisha urubanza atararusomye ngo amenye ibirugize.
- Advertisement -
Ku nshuro ya mbere, uru rubanza rwasubitswe kubera ko Me Emile Katisiga Rusobanuka atarwitabiriye kubera uburwayi.
Anathole Muhizi, yamenyekanye mu 2022 mu karere ka Nyamasheke, arega Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) na Perezida Paul Kagame ko yariganyijwe inzu yaguze, yari aturutse i Kamonyi mu Majyepfo.
Umukuru w’igihugu yahise abwira inzego zitandukanye gukurikirana ikibazo cya Anathole Muhizi, maze inzego bireba zigaragaza ko ibyakozwe birimo amanyanga agize ibyaha bihanwa n’amategeko, ku isonga hafungwa Muhizi.
Inzego zibishinzwe zaracukumbuye zisanga Muhizi yarashatse icyangombwa kigaragaza ko umuntu atashyingiwe, ahubwo akiri ingaragu, agiha Me Emile Katisiga Rusobanuka kugira ngo barege BNR bateshe agaciro cyamunara y’iyo nzu.
Nyuma byagaragaye ko uwo muntu yari yarashyingiwe, nyamara icyo cyemezo cyari cyaratangiye gukoreshwa mu kirego cyatanzwe na Me Katisiga Rusobanuka Emile, bombi bakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.
Gusa Me Emile Katisiga Rusobanuka ntiyafunzwe kuko hategerejwe icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire, mu gihe Muhizi Anathole afungiye mu igororero rya Muhanga, aho aburana ahakana ibyaha byose aregwa.
Niba nta gihindutse, uru rubanza ruzasubukurwa mu kwezi kwa Werurwe 2025.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/IMG-20250210-WA0072.jpg)
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza