Urubanza rw’abakekwaho kwica umwana w’imyaka 12 rwasubitswe ku nshuro ya kane

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Urubanza rw’abakekwaho kwica umwana w'imyaka 12 rwasubitse ku nshuro ya kane

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwongeye gusubika isomwa ry’urubanza rw’abagabo batanu  bakekwaho kwica umwana w’imyaka 12  witwa Kalinda Loîc Ntwari William.

Kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025 byari biteganyijwe ko umucamanza atangaza icyemezo cyafatiwe abagabo batanu bakekwaho kwica uriya mwana .

Nyakwigendera n’uwo mu mudugudu wa Gakenyeri A mu kagari ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, yasanzwe iwabo mu mugozi yapfuye.

Abari bagiye kumva isomwa ry’uru rubanza bagezeyo babwirwa ko uru rubanza rutari busomwe kuko umucamanza yagize akazi kenshi nkuko ariyo mpamvu yatanzwe ku yandi matariki.

Ubwo ubushinjacyaha bwamaraga gusobanura ikirego cyabwo ndetse n’abaregwa bakiregura, umucamanza yatangaje ko azatangaza icyemezo tariki ya 13 Ukuboza 2024, ntiyarusoma abyimurira tariki ya 13 Mutarama 2025 nabwo ntirwasomwa.

Yavugaga ko ruzasomwa tariki ya 29 Mutarama 2025 nabwo ntirwasomwa abyimurira tariki ya 11 Gashyantare 2025 nabwo rukaba rutasomwe.

Ubushinjacyaha bushinja aba bagabo batanu aribo Ngarambe Charles alias Rasita, Ngiruwonsanga Jean Baptiste alias Rukara, Ngamije Joseph ufatwa nkakizigenza muri uru rubanza, Nikuze François na Rwasa Ignace icyaha cy’ubushinjacyaha mu bwicanyi burutse ku bushake.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bose bacuze umugambi wo kwica umwana witwa Loîc wigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza maze bakorera inama Kwa Rasita iyobowe na Ngamije Joseph bitewe n’amakimbirane yari afitanye na se wa nyakwigendera ariwe Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza bashaka kumubabaza.

Ubushinjacyaha bwasabiye abaregwa igihano cy’igifungo cya burundu.

- Advertisement -

Abaregwa bose baburanye bahakana ibyo baregwa bavuga ko nta nama bakoze kandi Ngamije nta makimbirane yagiranaga na Rtd Captain Aimable Twiringiyumukiza bityo atari no kuyobora inama yo kwica umwana we witwa Loîc wasanzwe iwabo mu mugozi yapfuye.

Abaregwa bose basabaga kugirwa abere bagafungurwa maze bagasubira muri sosiyete nyarwanda.

Bose bafungiye mu igororero rya Huye aho bafunzwe by’agateganyo kuva mu mwaka wa 2023.

Niba nta gihindutse uru rubanza ruzasomwa tariki ya 21 Gashyantare 2025.

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Huye