Walking-Football: U Rwanda rwagaritse Nigeria

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mukino wa gicuti w’umupira w’Amaguru ukinwa n’abakuze kandi bagenda bisanzwe uzwi nka ‘Walking-Football’, ikipe y’Igihugu imwe muri ebyiri, yatsinze Nigeria ibitego 2-0.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo n’iy’Abagore mu mukino wa Walking Football, zakinnye imikino ya gicuti n’izari zaturutse muri Nigeria mu rwego rwo kwitegura Igikombe cy’Isi (World Nations Cup) kizabera muri Espagne mu mpera z’uyu mwaka.

Iyi mikino yabereye ku kibuga cyo hanze cya Stade Amahoro kuri wa 22 Gashyantare 2025.

Mu mukino wabanje, Ikipe imwe y’u Rwanda yari yahawe izina rya Kalisimbi yatsinzwe n’iya Nigeria ibitego 3-0, mu gihe mu mukino wa kabiri, Ikipe y’u Rwanda yari yahawe izina rya Muhabura yo yatsinze Nigeria ibitego 2-0.

Umukino wahuje amakipe y’abagore, warangiye ntayo ibashije kureba mu izamu, yombi anganya ubusa ku busa.

Umukinnyi akaba n’Umutoza w’Ikipe y’u Rwanda, Uwimana Igan, yavuze ko iyi mikino ari iyo kubafasha kwitegura Igikombe cy’Isi.

Ati “Inshuti zacu zo muri Nigeria zaje kudusura kugira ngo twembi twitegura Igikombe cy’Isi tuzajyamo mu Ukwakira muri Espagne. Dusanzwe turi inshuti, bamaze kudusura rimwe, twahuriye no mu Gikombe cy’Isi turabatsinda, bari baje kutwishyura.”

Yongeyeho ko indi ntego y’iyi mikino ya gicuti ari ugutangiza Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Walking Football.

Ati “Dufite n’Ikipe y’Abagore ya Walking Football, akaba ari yo mpamvu dusaba abagore kuwitabira kuko ari umukino mwiza cyane. Intego ni ukugira ngo turebe aho tugeze ku rwego rwa tekinike kugira ngo tuzajya mu Gikombe cy’Isi tumeze neza.”

- Advertisement -

Uwimana yavuze ko bakinnye imikino ya gicuti yo kuri uyu wa Gatandatu batagamije kwegukana intsinzi, ahubwo byari ukureba urwego abakinnyi bariho.

Ati “Uyu munsi, ntabwo intego yari intsinzi. Byari ukureba niba abakinnyi bashya bamaze kumenyera umukino. Bamaze kuwiga? Bamaze kumenya amategeko? Ndishimye kuko byagenze neza.”

Mukabalisa Madina ‘Hadjati’ uri mu bagize Ikipe ya Sisters Walking Football mu Rwanda, yavuze ko bamaze imyaka ibiri bakina uyu mukino ndetse igitekerezo cyo gushinga ikipe yagikuye ku mukino yabonye kuri televiziyo.

Ati “Nabibonye kuri televiziyo, ariko n’umugabo wanjye akaba abikina. Nabonye bihura n’imyaka yanjye, kuko ni umukino ukinwa n’abari hejuru y’imyaka 50, nshaka bagenzi banjye n’abandi turakina, tubishishikariza n’abandi.”

Yongeyeho ko ubu bamaze kugira amakipe abiri arimo abagore bari mu myaka 60, kandi iyi siporo ibafasha mu kurwanya ‘Rubagimpande’.

Ikipe y’Abagore na yo iteganya ko izitabira Igikombe cy’Isi cya Walking Football mu myaka iri imbere.

Rwanda Walking Football Association yatangijwe mu 2018 mu gihe Ikipe y’Igihugu imaze gukina Igikombe cy’Isi inshuro imwe aho yabaye iya cyenda mu irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 25 mu Bwongereza, mu 2023. Ni irushanwa riba buri myaka ibiri.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Walking Football mu Rwanda akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Ramba Afrique, yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere siporo binyuze mu kubaka ibikorwaremezo byo gukiniraho.

Yasabye ko abakuze basanzwe bakina uupira w’amaguru na bo bashinga amakipe ya Walking Football hirya no hino mu gihugu.

Ati “Mu Rwanda tubona amakipe menshi y’abasaza akina mu mpera z’icyumweru, ayo makipe yose turayasaba ko yatangiza Walking Football kuko ni ibisanzwe, itandukaniro ni uko ikibuga aba ari gito kandi umuntu agenda bisanzwe.”

Bimwe wamenya ku mukino wa Walking Football,

Walking Football ni umukino washinzwe ku gitekerezo cy’Abongereza hagamijwe guha umwanya abahoze bakina ruhago kugira ngo bongere bagire ikibahuza gishingiye ku mupira w’amaguru.

Ni umukino abawukina batagomba kurenga batandatu barimo n’umunyezamu. Ariko biranashoboka ko bakina ikipe igizwe n’abakinnyi barindwi harimo n’umunyezamu.

Ikibuga cya Walking Football kigomba kuba gifite uburebure bwa metero 56 n’ubugari bwa metero 25 (56×25). Umukinnyi ahabwa ikarita y’umutuku ariko kandi ntibatanga ikarita y’umuhondo, ahubwo hatangwa iy’ubururu.

Mu mikinire, nta mukinnyi uba wemerewe gukora ku wundi ashaka kumwaka umupira. Kandi nta mukinnyi uba wemewe kwinjira mu rubuga rw’amahina ajya gutsinda ahubwo aterera umupira hanze yarwo.

Umunyezamu na we aba agomba kubahiriza itegeko ryo kuguma mu izamu yanarivamo ntarenge urubuga rw’amahina.

Umukino umara iminota 30, igice kimwe bakaruhuka iminota itanu bakagaruka bagakina indi minota 30, bityo umusifuzi agasoza umukino. Iyo bigeze aho bakuranwamo, hashyirwaho iminota y’inyongera.

Ni umukino wabereye i Remera
Abawukina baba bakuze
Afrika, ni we capiteni w’ikipe y’Igihugu y’abagore
Ni umukino kubera kutaboneka, waje
Guhahgana
Walking-Football, ni umukino umaze kumenyererwa mu kandi kazi
U Rwanda runamaze kugira ikipe y’Abagore
N’abo barakinnye
Bari banze gusigara
Mateso Jean de Dieu
Ni umukinnyi ukinwa n’abakuze

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *