Abanyeshuri bo muri kaminuza zitandukanye biga ibifite aho bihuriye n’amazi, bibukijwe kwifashisha ubumenyi biga mu ishuri, bakemura ibibazo bitandukanye bigaragara mu gisate cy’amazi.
Ibi babisabwe ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe, Umuryango utari uwa leta,Rwanda Young Water Professional (RYWP), ku bufatanye na Water Partnership Rwanda ndetse na Kaminuza y’u Rwanda, baganiraga n’urubyiruko rwo muri kaminuza.
Ni ibiganiro byabaye mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe Umunsi Mpuzamahanga w’amazi wizihizwa kuwa 22 Werurwe buri mwaka.
Muri ibi biganiro abanyeshuri baganirijwe ku mahirwe basanga mu gisate cy’amazi by’umwihariko nk’urubyiruko rufitemo ubumenyi.
Umuhuzabikorwa w’Abanyeshuri biga muri kaminuza baba mu muryango ‘University of Rwanda Young Water Professionals’, UWASE Sandra Jolie, avuga ko kuba baganiriye n’inzego zitandukanye , zikongera kubibutsa amahirwe bafite, ari ingenzi haba mu bumenyi bungutse n’ibyo gukora nyuma yo gusoza amasomo.
Ati “ Tuba turi kwiga ariko biba byiza iyo tumenye abari hanze ngo ni iki batekereza, ni iki bifuza, ni akahe gashya bakeneye mu banyeshuri. Tukamenya ngo ni iki gikenewe ku isoko.Iyo baje bakatuganiriza, tugira uko duhuza Isi yo hanze n’iyo ku ishuri.”
UWASE Sandra avuga ko nk’Urubyiruko rwa kaminuza rwiga ibijyanye n’umutungo kamere w’amazi ndetse n’ibidukikije muri rusange, bafite inshingano yo gukomeza gusigasira ibyagezweho.
Mugwaneza Ishimwe Benigne uhagarariye Rwanda Young Water Professional (RYWP), atangaza ko mu guhitamo kuganiriza abanyeshuri ba kaminuza ari uko bifuza ko urubyiruko rugira uruhare mu gucyemura ibibazo.
Ati “ Intego nyamukuru ya Rwanda Young Water Professional ifite ni uko dushaka ko urubyiruko rugira uruhare mu gucyemura ibibazo bijyanye n’amazi dufite mu gihugu.
- Advertisement -
Akomeza ati “Ibyo ntabwo ushobora kubikora udahereye ku bari kubyiga muri kaminuza. Ntabwo twakwizihiza icyumweru cy’amazi , tudatekereje kuri abo bari kubyiga , tubegere , tubagaragarize ibibazo bihari, ibiri gukorwa, bityo na bo batangire gutekereza k’uruhare rwabo bazazana nk’urubyiruko.”
Mugwaneza Ishimwe Bénigne agaragaza ko hakiri bimwe mu bibazo bitandukanye by’amazi aho hiyongereyeho n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere bityo ko nk’urubyiruko uruhare rwabo rukenewe mu gutanga ibisubizo muri sosiyete.
Ati “Icya mbere bakora ni ugusobanukirwa ibyo bibazo. Iyo ugumye mu ishuri, ugasoma amasomo utumva ibibazo bihari,ntabwo umenya icyo uzazana mu kubikemura. Icya kabiri ni ukureba ibiri gukorwa noneho bagatekereza udushya bashobora kongera kugira ngo bya bibazo bikemuke kandi mu buryo burambye. Urubyiruko rwa kaminuza rufite umwanya wo gukora ubushakashatsi, gusobanukirwa no kubaza ibibazo, no gutekereza ku bisubizo byiza.”
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga amazi no kurwanya imyuzure mu Kigo Gishinzwe umutungo kamere w’amazi y’u Rwanda, Bugingo Davis, asanga kuganira n’urubyiruko birushaho kubakangura no kubibutsa ko bagomba gutanga ibisubizo muri sosiyete.
Ati “Abanyeshuri nk’urubyiruko ni bo ejo hazaza h’igihugu. Bararangiza kwiga, bajye hanze mu kazi bakorere ibigo bitandukanye cyangwa bajye kwikorera.Uru ni nk’urubuga rubafasha kumva ibibazo biri hanze, bajye bava mu mashuri, bafite ubumenyi bajyanye hanze ku isoko.”
Akomeza ati “ Icyo twabasaba cyane cyane ni uruhare rwabo, bagashyira imbaraga bajya aho batuye cyangwa ku ishuri, bakareba ibibazo bihari by’amazi , bityo bagahera aho batekereza, banatanga ibisubizo birambye kuri ibyo bibazo.”
Ibi biganiro byahuje abanyeshuri 70 baturutse muri kaminuza nkuru y’u Rwanda Ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ( UR-CST), Kaminuza ya Rwanda Polytechnic-Kigali college ( ryahoze ari IPRC) ndetse na Kaminuza ya UNILAK.




UMUSEKE.RW