Abaturage barasabwa kwitwararika ku biribwa bitujuje ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB, kivuga ko iyo ubuziranenge butitaweho bigira ingaruka zikomeye ku buzima, bityo abaturage bakaba basabwa kwirinda ibiribwa bitabwujuje kuko ari intandaro y’indwara zikomeye zihitana ubuzima bwa benshi.

Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga buri gukorwa na RSB, NCDA, na MINAGRI bwakomereje mu Karere ka Rubavu, aho hibanzwe ku kubungabunga ubuziranenge bw’imbuto n’imboga.

Abaguzi, abacuruzi, ndetse n’abagemura ibiribwa mu mahoteli no muri resitora bakanguriwe kwita ku buziranenge bw’imboga n’imbuto, kuko ikosa rito rishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.

Ni mu gihe bamwe mu baturage baganiriye na UMUSEKE bavuga ko baha agaciro ubuziranenge bw’imboga n’imbuto mu gihe bagiye guhaha.

Ukoyagize Athanase wo mu Mujyi wa Gisenyi avuga ko ari ngombwa kwita ku buryo imboga zihingwa, zisarurwa, zibikwa, ndetse n’uko zitunganywa, kandi zigakoreshwa hakiri kare.

ati “Imboga iyo zimaze kwangirika ziba zimeze nk’uburozi, iyo uziriye zigutera mu nda n’ubundi burwayi”

Mukamihigo Agnes we agira ati “Kugira ngo tubone isombe nziza turayironga tugashyiramo n’ibirungo byose bikenewe, kuyirya itatunganijwe neza, yatera ikibazo umuntu wayirya”

Rwabutogo Jeanne, umucuruzi w’imbuto n’imboga mu isoko rya Gisenyi, avuga ko bita ku isuku n’ubuziranenge bw’ibicuruzwa byabo, ndetse bagakurikiza inama zitangwa n’inzego zibishinzwe.

Ati “Gahunda ya ‘Kwihaza’ ni nziza kuko twe abacuruzi ubu imbuto zera mu Rwanda tubasha kuzibona iyo ari igihe cy’umwero wazo kandi zikagera ku bakiliya zimeze neza.”

Karigirwa Rehema, ukora ubuhinzi n’ubucuruzi bw’imboga n’imbuto z’amoko anyuranye, avuga ko kwitwararika ubuziranenge bw’ibiribwa byamuhesheje kugemurira hoteli z’inyenyeri enye n’eshanu, zirimo Serena Hotel.

Ati Ubuziranenge bw’imbuto n’imboga ni ingenzi. Kubwubahiriza byongerera agaciro ibicuruzwa.”

Hakizimana Bella Naivasha, umukozi wa RSB muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, yavuze ko kutita ku buziranenge bw’imbuto n’imboga bigira ingaruka zikomeye ku buzima.

Yavuze ko hashyizweho amabwiriza y’ubuziranenge kugira ngo afashe uruhererekane rw’ibiribwa kuva mu murima kugera ku isahani.

Ati“Ibyo dukora mu ruhererekane rw’ibiribwa bigamije kubungabunga umusaruro kuva mu murima kugera ku muguzi wa nyuma, harimo n’abashaka kuwongerera agaciro.”

Hakizimana yavuze ko imbuto n’imboga ari bimwe mu biribwa bikungahaye ku ntungamubiri zirinda indwara, ariko na none bishobora kwangirika vuba iyo bititaweho neza.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko buri mwaka, abantu barenga miliyoni 600 ku isi barwara indwara zituruka ku byo baba bariye, mu gihe abagera ku 420,000 bapfa bazize ibiribwa bihumanye. Muri abo, 40% ni abana bari munsi y’imyaka itanu.

Abaturage basabwa kugenzura ko imbuto barya zujuje ubuziranenge
Abacuruzi bakangurirwa gukoresha iminzani yujuje ubuziranenge mu gihe bagize ikibazo bagahamagara RSB ikabafasha
Karigirwa Rehema ugemurira Serena Hotel imbuto n’imboga
Hakizimana Bella Naivasha, umukozi wa RSB muri gahunda ya Zamukana Ubuziranenge
Rwabutogo Jeanne ukuriye abacuruzi b’imbuto n’imboga mu isoko rya Gisenyi

Imbuto n’imboga zujuje ubuziranenge zirinda imirire mibi

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW