Amajyaruguru: Guverineri Mugabowagahunde yibukije abayobozi ko Umuturage ari ku isonga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Guverineri w'Amajyaruguru Mugabowagahunde yibukije abayobozi ko Umuturage ari ku isonga

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yibukije abayobozi b’Uturere kumenya inshingano zo gushyira abaturage ku isonga, bakabafasha kwikura mu bukene kandi bigakorwa nta wuhutajwe.

Yabigarutseho kuri uyu wa 23 Werurwe 2025 mu mwiherero wahuje abayobozi b’Uturere tw’amajyaruguru, abahagarariye inama Njyanama z’ Uturere, inzego z’abafatanyabikorwa ndetse na bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu.

Insanganyamatsiko y’ uyu mwiherero yagiraga iti” Ubufatanye mu kwihutisha Iterambere ry’Uturere” haganirwa ku ngamba zafatwa ngo abaturage barusheho kujya ku isonga.”

Muri uyu mwiherero wabereye mu Karere ka Gicumbi, hagarutswe ku gutekereza ingamba zafatwa ngo abayobozi barusheho kwegera abaturage, bakabafasha kwikura mu byiciro by’abatishoboye, kurebera hamwe imbogamizi zituma hari abahabwa ubufasha ariko bakaguma kugaruka mu byiciro by’ abatishoboye, hagamijwe kureba inyigo yakorwa ngo Gahunda y’ iterambere ya NST2 Izajye kurangira nta baturage bagifite ibibazo by’imibereho.

Guverineri Mugabowagahunde yabwiye abayobozi ko bakwiye kwigira hamwe ibikidindiza iterambere ry’umuturage.

Yagize ati” Ni ngombwa ko twicara tukarebera hamwe ibikibangamiye umuturage, turi hano kuko abaturage ari bo dushinzwe. mureke dufatanye gahunda y’ icyerekezo cy’ iterambere cy’igihugu NST2 dore ifite imyaka itanu gusa kandi igomba gusozwa byose tubigezeho , mukore vuba kandi atari ukubyerekana muri za raporo gusa, ahubwo dukorera neza ibyo dushinzwe.”

Yongeyeho ko abayobozi badasabwa kwibutswa inshingano bafite ahubwo bakazirikana ko kwegera abaturage ari byo baherewe akazi , bakabikora neza kandi vuba nta gusondeka.

Ati'” Mureke twegere abaturage tubafashe kuzamuka mu iterambere, ariko ahari imbogamizi mu byerekane, dufatanye kubicyemura, dukora vuba kandi neza atari bya bindi byo guca hejuru cyangwa byo Gusondeka ngo hari imirimo yakozwe kandi kubikora neza biri mu nshingano zacu.”

Abayobozi b’Uturere tw’Amajyaruguru harimo, Musanze, Gakenke, Burera, Rurindo na Gicumbi bamusezeranije kwiminjiramo agafu bakareba aho bitagenze neza.

- Advertisement -

Bamwijeje ko ibipimo by’ imibare y’imihigo bigiye kuzamuka nyuma y’ uyu mwiherero ndetse ko bongera imbaraga mu gukorana n’abatanyabikorwa b’ Uturere, bikazarushaho kongera ingengo yimari izafasha ahabonekaga imbogamizi mu guteza imbere abaturage.

Abayobozi b’uturere twAmajyaruguru bitabiriye iyi nama
Mugabowagahunde asaba abyobozi kujyana no kwihutisha gahunda ya NST2

NGIRABATWARE EVENCE 

UMUSEKE.RW/GICUMBI 

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *