Ikipe y’igihugu Amavu irimo gukina na Lesotho, u Rwanda rwabonye igetego mu minota ya mbere y’igice cya kabiri, Lesotho iracyishyura mu minota ya nyuma y’umukino.
Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
U Rwanda rwagaragaje ko rurusha ikipe ya Lesotho ariko kubona igitego byagoranye mu gice cya mbere. Ikipe y’Amavubi nta gahunda ifatika yo kurema uburyo bw’igitego yari ifite, hari igitutu kuri buri mu kinnyi ashaka gutsinda.
Ku munota wa 57 w’umukino nibwo umukinnyi Jojea Kwizera yabonye inshundura ku mupira wacometswe neza na Manzi Thierry, Jojea acomoka mu bakinnyi babiri ba Lesotho abagonganisha n’umunyezamu, umupira awushyira mu nshundura.
Urwamo, induru n’impundu biravuga muri Stade Amahoro ivuguruye ku rwego rwa stade mpuzamahanga zizwi ku isi.
Mu iri tsinda imikino irakomeje
Ku munota wa 76: w’umukino.Nshuti Innocent asimbuwe na Raphael York
Ku munota wa 80: Mugisha Gilbert ahushije uburyo bukomeye
Ku munota wa 81: Lehlohonolo Fothoane yabonye igitego cyo kwishyura cya Lesotho
- Advertisement -
Uko byifashe mu itsinda C
UMUSKE.RW