Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yirukanwe muri Amerika

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Ambasaderi Ebrahim Rasool yirukanwe muri Amerika

Leta zunze Ubumwe za Amerika yirukanye Ambasaderi wa Afurika y’Epfo i Washington, ashinjwa kwanga icyo gihugu na Perezida wacyo Donald Trump.

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yanditse kuri X ko Ambasaderi Ebrahim Rasool atacyakiriwe mu gihugu cyabo.

Mu byo ubutegetsi bwa Amerika bushinja uwo mu Dipolomate wa Afurika y’Epfo harimo ngo kwanga icyo gihugu na Donald Trump.

Ati “Ambasaderi Ebrahim Rasool yanga Amerika na Perezida Donald Trump, ni umunyapolitiki ukoresha ivangura nk’intwaro.”

Ebrahim Rasool yari aherutse kumvikana mu kinyamakuru Breitbart avuga ko Perezida Donald Trump ari gutangiza igitero ku bari ku butegetsi, akoresheje imyumvire y’ivangura rishingiye ku bwoko kugira ngo abambure ubutegetsi, haba mu gihugu no mu mahanga.

Ni amagambo atarashimishije ubutegetsi bwa Amerika bijyanye n’umubano uri mu bihugu byombi utameze neza.

Marco ati ” [Ambasaderi Ebrahim Rasool] ni umuntu utifuzwa.”

Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, ku wa Gatandatu byatangaje ko icyemezo cyafashwe na Amerika kidakwiye.

Umubano wa Amerika na Afurika y’Epfo warushijeho kuzamba kuva Trump asubiye ku butegetsi.

- Advertisement -

Perezida wa Amerika aheruka gusinya iteka rihagarika ubufasha buhabwa Afurika y’Epfo.

Iryo teka ryavuga ko Afurika y’Epfo yakoze ibikorwa bikabije, birimo ivangura rishingiye ku ruhu rikorerwa Abanyafurika b’abazungu baturuka ku Baromani n’Abaholandi, nyuma y’uko bambuwe ubutaka bari bafite.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *