Amerika yohereje Umunyarwanda wahamijwe Jenoside

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Amerika yirukanye Umunyarwanda wari wahamijwe ibyaha bya Jenoside

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, yohereje mu Rwanda Ahmed Napoleon Mbonyunkiza wari warakatiwe n’Urukiko Gacaca, akaza guhanwa ku byaha bya Jenoside.

Uyu mugabo amakuru avuga ko arangije igihano cy’imyaka 15 yari yahamijwe kubera icyaha cyo gusambanya ku gahato yakoreye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ahmed Napoleon Mbonyunkiza yaciriwe urubanza n’Urukiko rwa Gacaca rwa Nyakabanda muri 2007, aho yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubushinjacyaha Bukuru bushimira ubufatanye bw’inzego z’ubutabera bwa Leta zunze ubumwe za Amerika mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *