Nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona, ikipe y’Ingabo iri kotsa igitutu Rayon Sports iyirusha inota rimwe gusa mu gihe mu minsi ishize harimo ikinyuranyo cy’amanota ane.
Ku Cyumweru tariki ya 30 Werurwe 2025, ni bwo habaye imikino yasozaga iy’umunsi wa 22 wa shampiyona. Ikipe ya APR FC yari yakiriye Vision FC kuri Kigali Pelé Stadium guhera Saa Kumi n’Ebyiri z’ijoro. Uyu mukino wari wabanjirijwe n’uwo Kiyovu Sports yatsinzemo Police FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Mutunzi Darcy.
Ikipe y’Ingabo yari yakoze impinduka muri 11 bari bamaze iminsi babanzamo. Hakim Kiwanuka na Denis Omedi bari basimbuwe na Mugisha Gilbert na Mamadou Sy waje no gutanga ibyishimo ku bakunzi b’iyi kipe.
Ku munota wa 20 gusa w’umukino, Djibril Quattara yari aboneye APR FC igitego kuri penaliti yari ikorewe Ruboneka Bosco, maze abakunzi b’ikipe y’Ingabo binaga ibicu.
Gusa abasore ba Lomami Marcel nta bwo bacitse intege kuko bakomeje gusunika kugeza babonye igitego cyo kwishyura ku munota wa 45 cyatsinzwe na Cyubahiro Idarusi nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Rugangazi Prosper ku ruhande rw’iburyo.
Igice cya mbere, cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, ndetse nta kidasanzwe buri kipe iri gukina, byanatumaga benshi bagira impungenge kuri APR FC ikomeje kotsa igitutu Rayon Sports.
Amakipe yagarutse mu gice cya Kabiri akomeza kugaragaza inyota yo kubona igitego ariko ba myugariro bakomeza kuba beza.
Gusa akagozi ka Vision FC kaje gucika ku munota wa 84 ubwo Mamadou Sy yatsindiraga APR FC igitego cy’intsinzi ku mupira wari wisirisimbye ku izamu ry’iyi kipe yo ku Mumena. Abakunzi b’ikipe y’Ingabo bahise binaga ibicu ndetse bashimira cyane uyu rutahizamu.
Kubona aya manota atatu y’ingenzi, byatumye APR FC ikomeza kotsa igitutu umukeba wa yo, Rayon Sports nyuma y’uko hagiyemo ikinyuranyo cy’inota rimwe nyuma yo kuvanamo ane.


UMUSEKE.RW