Visi Minisitiri w’Intebe wa RDC akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba, yongeye kwifatira ku gahanga Joseph Kabila wahoze ari Perezida, avuga ko atari Umunyekongo ahubwo akomoka ku babyeyi b’Abanyarwanda.
Jean-Pierre Bemba yabivugiye mu nama i Kintambo muri Kinshasa ku wa Gatandatu, mu ruzinduko rwo gukunda igihugu amaze iminsi akorera hirya no hino muri RDC.
Bemba, utarahwemye gukozanyaho na Kabila ubwo yari akiri Umukuru w’Igihugu, yavuze ko atari umwana wa Laurent-Désiré Kabila kandi ko nyina ari Umunyarwandakazi.
Ati: ‘Joseph Kabila ntabwo ari umuhungu wa M’zee Laurent-Désiré Kabila, na nyina ni Umunyarwandakazi, Ise akaba yarasize ubuzima mu ntambara yo kurwanya Mobutu.’
Minisitiri Bemba yavuze ko izina Kabila Kabange yarihawe n’uwitwa Ngoy Mukena, akaba yaraje kwicwa kugira ngo hahishwe ibimenyetso.
Bemba ukomoka mu muryango wari hafi y’umunyagitugu Mobutu Sese Seko yavuze ko atemera impinduramatwara ya AFDL yashinzwe na Laurent-Désiré Kabila, bikaba byaratumye ashinga umutwe w’inyeshyamba wa MLC.
Uyu mugabo yongeye kwibasira Joseph Kabila nyuma y’uko, ubwo yari i Bandundu, yavuze ko Kabila atari inyuma ya AFC/M23 gusa, ahubwo yanashinze indi mitwe myinshi y’abagizi ba nabi.
Yavuze ko Kabila afite umutwe wazonze abaturage muri Maï-Ndombe, Kwilu, Kwango ndetse no mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kinshasa.
Mu 2019, ubwo Joseph Kabila yabazwaga na Jeune Afrique ku bivugwa ko ari Umunyarwanda, yasubije ko nta muntu n’umwe umurusha kuba Umunye-Congo.
- Advertisement -
Yagize ati “Undusha kuba Umunye-Congo, ukunda igihugu kundusha, uwo ntabaho. Data yahoraga atubwira ubudasiba ko ikintu cy’ingenzi ari urukundo rw’igihugu cyawe, ibindi ni inyongera.”
Nyuma y’imyaka itanu atagaragara muri politiki n’itangazamakuru, Joseph Kabila aherutse kuvuga ko DR Congo iri mu kaga k’intambara ishobora guhungabanya akarere.
Kabila avuga ko ikibazo cya DR Congo kitarangirira ku mutwe wa M23, anashinja Tshisekedi kugerageza kwerekana ko ari umutwe w’abanyamahanga urwana nta mpamvu zifite ishingiro urwanira.
Yabwiye Sunday Times yo muri Afurika y’Epfo ko impamvu nyamukuru y’iki kibazo ari “ubushake buboneka bwa leta iriho bwo kwica amasezerano yavuye mu biganiro byahuje Abanyecongo i San City bikageza ku itegeko nshinga ryatowe mu 2006”.
Kabila yavuze ko kugerageza kwose kurangiza iki kibazo wirengagije imizi yacyo bitazageza ku mahoro arambye.
Perezida Tshisekedi na Guverinoma ye bakomeje gushinja Kabila kuba inyuma ya M23 no kugerageza kunaniza ubutegetsi bwe.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW