Breaking: Gen Gakwerere wa FDLR yinjiye mu Rwanda yambaye imyenda ya FARDC

Ku mupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na Congo, inzego z’umutekano zakiriye Gen Ezéchiel Gakwerere, alias Sibo Stany alias Julius Mokoko.

Uyu Gakwerere muri Jenoside yakorewe Abatutsi yari Umuyobozi wungirije w’ishuri rya gisirikare rya ESO i Butare ashinzwe ubutasi, ibikorwa no guhugura.

Hari hashize amasaha abanyamakuru barimo na Mukwaya Olivier uhagarariye UMUSEKE i Rubavu bategereje uyu murwanyi n’abandi bari kumwe na we yayoboraga muri FDLR.

Ku isaha ya saa sita n’iminota 20 nibwo yinjiye mu Rwanda ariko mbere hari habanje igikorwa cyo gusaka ibikapu bye n’aby’abo bandi bari kumwe na we.

Umutwe wa M23 wamushyikirije u Rwanda ari kumwe n’abandi barwanyi ba FDLR barimo Major Ndayambaje Gilbert na bagenzi babo 12.

Amakuru avuga ko hari Jenerali wo muri FDLR na zimwe mu ngabo bafatiwe mpiri mu mirwano na M23 aho barwanaga ku ruhande rw’ingabo za Congo, FARDC, yatangiye kuvugwa ku mugoroba wo ku wa Gatanu cyakora nta bwo izina rye ryari ryakagiye ahagaragara.

Andi makuru kuri Gakwerere

Brigadier Général’ Gakwerere Ezéchiel azwi ku yandi mazina arimo Sibomana Stany, Julius Mokoko cyangwa Sibo Stany. Yari  Umunyamabanga Mukuru wa FDLR (mu rwego rwa politiki).

Yabwiye itangazamakuru ko yavukiye mu cyahoze ari Kigali Ngali, i Shyorongi.

- Advertisement -

Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, (ESO/Butare), aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari umuyobozi wungirije waryo.

Bivugwa ko Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu muri Butare.

Amakuru avuga ko Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica.

Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.

Abashinzwe umutekano baramwereka aho anyura
Ifoto ya Gakwerere ari mu ishyamba
Abanyamakuru benshi baje gutara iyi nkuru

UMUSEKE.RW