Byumba na Miyove bahuye na rwiyemezamirimo ugiye kubakorera imihanda ya kaburimbo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yereka rwiyemezamirimo n'umuterankunga ahazubakwa kaburimbo

Gicumbi: Akanyamuneza ni kose ku baturage bo mu mirenge ya Byumba na Miyove, nyuma yo gusezeranywa umuhanda wa Kaburimbo bakaba batangiye kubona ibimenyetso ko ugiye gukorwa.

Ku wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025 rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo gukora imihanda yageze mu tugari dutandukanye Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yemereye kaburimbo.

Uyu muhanda uzaba ifite uburebure bwa Kilometero 15,5.

Biteganijwe ko imihanda ya kaburimbo igice kinini kizakorwa ahitwa Byumba werekeza mu kagari ka Ngondore, ugahuza umuhanda wa Kaburimbo wo mu mujyi wa Byumba na kaburimbo yerekeza ku mupaka wa Gatuna.

Iyi mihanda izoroshya urujya n’uruza dore ko mbere byagoranaga kubanza kuzenguruka ahitwa mu Rukomo.

Ibindi bice bizakorerwa kaburimbo ni mu murenge wa Miyove, umuhanda uzanyura ku biro by’Umurenge wa Miyove, ku isoko rya kijyambere uhure na kaburimbo ya Base – Gicumbi.

Abaturage bavuga ko uyu muhanda uzagabanya impanuka zakundaga kuba cyane cyane ku bakoresha amagare (abanyonzi).

Manzendore Phocas yabwiye UMUSEKE ati: “Twabonye umuyobozi w’Akarere ari kumwe n’abazatwubakira umuhanda baza kureba aho uzanyura. Uzadufasha guteza imbere udusantire twacu, tuzabona akazi ndetse n’abagore bacu bazahakura imirimo.”

Yavuze ko babijeje ko nta muturage uzasenyerwa ngo ntahabwe ingurane ikwiye.

- Advertisement -

Wibabara Salange utuye mu kagari ka Kibari avuga ko uyu muhanda uzahuza Umurenge wa Byumba n’umuhanda werekeza ku mupaka wa Gatuna bari barawusezeranijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri we ngo bafite akanyamuneza kuko babonye ibimenyetso byo gutangiza uyu mushinga.

Ati: “Twishimiye ko twabonye abashinzwe kubikurikirana baza kureba uko imirimo igiye gutangira. Uzatworohereza kujya ahitwa kuri 19, mbere kujyayo n’amagare ntibyakundaga kandi nta modoka rusange zihanyura. Kwitegera byadusabaga amafaranga menshi n’urugendo rurerure kuko twabanzaga kujya mu mujyi wa Byumba tukazenguruka mu Rukomo.”

Yavuze ko urwo rugendo rwatwaraga nk’amasaha atatu, ariko nibashyiramo kaburimbo ngo ntabwo bazajya turenza iminota 15.

Ati “Hazasa neza kuko natwe tuzahita turimbisha inzu zacu. Dushimira Umukuru w’Igihugu kuko imvugo ye ni yo ngiro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel avuga ko iyi mihanda ya kaburimbo izakorwa ku bufatanye na Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD), izakorwa mu gihe cy’umwaka n’igice, ndetse ko abatsindiye isoko batangiye kureba uko imirimo itangira.

Ati: “Ni byiza kubona abaturage bishimiye iterambere bagiye kugezwaho, igishimishije n’uko ibice binini bizubakwaho kaburimbo bisanzwe bifite amatara yo ku muhanda acanye, bizoroshya igihe cyo kuyikora kuko hateganyijwe ko rwiyemezamirimo azasoza ibikorwa mu mezi 18 gusa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yasabye abaturage gutegura ibyangombwa by’ubutaka byuzuye kugira ngo hatazagira ahakenerwa kunyuzwa umuhanda bagasenyerwa ibikorwa byabo, bikaba byatuma bigorana guhabwa ingurane zabo, ndetse ko bagomba kubyaza amahirwe imirimo bazahabonera ikabafasha kwiteza imbere.

Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izatangira mu kwezi ka munani 2025.

Mu handi kaburimbo izagera ni kuri Kiliziya Gaturika, Diyosezi ya Byumba ahari ibikorwa remezo bitandukanye nk’ibigo bitanu by’amashuri, inzu z’ubucuruzi n’ibindi. Umuhanda wa kaburimbo wahubatswe mu bihe byashize, umaze kwangirika cyane.

Abaturage bavuga ko kaburumbo izabafasha kubona akazi no koroshya ingendo
Kaburimbo izanagera kuri Dioseze ya Byumba kuko iyahubatswe kera irashaje

NGIRABATWARE Evence
UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *