Umuhanzi w’injyana gakondo, Cyusa Ibrahim, yashyize hanze indirimbo yise ‘Inkotanyi Turaganje’, irata ubutwari bw’Inkotanyi, zabohoye u Rwanda zikagarurira Abanyarwanda icyizere cyo kubaho, kongera kugira ubuzima bwiza no gutera imbere.
Cyusa yabwiye UMUSEKE ko iyi ndirimbo yayikoze mu rwego rwo gushimira Inkotanyi zabohoye u Rwanda no kuzereka ko Abanyarwanda bazirikana ubwitange bwazo.
Avuga ko yayihimbiye Abanyarwanda kugira ngo bakomeze kugirira icyizere no gushyigikira Inkotanyi, kuko zifite ubushake n’imbaraga zo kurinda U Rwanda no gukomeza kuruteza imbere.
Ati: “Nyihimbye kubera ko ubona amahanga yose aratugeramiye ku bw’inyungu zabo. Mbwira Abanyarwanda nti: Inkotanyi turaganje, nta waduhangara, turakomeye, turacyari ba bandi.”
Cyusa avuga ko ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntaho bwagiye, yibutsa ko bwanigaragaje mu Karere ka Rubavu ubwo haterwaga ibisasu bigasamirwa mu kirere.
Ati: “Ni uburyo bwo kugira ngo mpumurize Abanyarwanda ko ingabo zacu ziri maso kandi ziteguye kururinda.”
Yashimye Perezida Paul Kagame udahwema gutekerereza u Rwanda, kuruhagararira ndetse no kurwimana mu mahanga.
Ati ” Nta kindi namusaba cy’inyongera usibye gukomeza uyu mujyo arimo”
Cyusa yasabye urubyiruko kuzirikana ubutwari bwaranze Inkotanyi, bityo na bo bagaharanira kugera ikirenge mu cy’ababohoye u Rwanda.
- Advertisement -
Reba hano Inkotanyi Turaganje ya Cyusa Ibrahim
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW