Abagore bo mu murenge wa Rutunga, mu karere ka Gasabo bahoze bakora uburaya barishimira ko bahawe ibikoresho by’ubudozi bizabafasha kwiteza imbere badategereje kubaho ari uko baryamanye n’abagabo bakabahonga amafaranga.
Ni abagore 40 bibumbiye mu Itsinda Twiyubake bahoze bakora uburaya ariko bakiyemeza kubuvamo kuko babonaga nta terambere bashobora kugeraho.
Umuyobozi w’iri tsinda avuga ko mu rugendo rwo kuva mu buraya bafashijwe n’Umuryango Réseau des Femmes wemera kubunganira, bakaba bishimira ko kuri ubu ibikoresho by’ubudozi babemereye babibagejejeho.
Ati ” Itwigisha ku buzima bw’imyororokere, kubohoka mu mutwe, baduha inkunga y’ibikoresho byo kudufasha kunoza umwuga wacu neza, ubu tugiye gukomeza urugamba rwacu rwo kwiteza imbere, nta gusonza.”
Umuyobozi wa Réseau des Femmes, Uwimana Xaverine avuga ko bahisemo gufasha iri tsinda kugira ngo bashobore kwiteza imbere bave mu ngeso mbi.
Ati ” Uyu munsi rero tukaba twaje kubashyikiriza ibikoresho bazakoresha kugira ngo batangire umwuga w’ubudozi noneho batangire biteze imbere, bazahatane ku isoko ry’umurimo.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu murenge wa Rutunga, Ngirimana Gilbert avuga ko nk’ubuyobozi bazakurikirana iri tsinda kugira ngo ubu bufasha butange umusaruro.
Ati ” Kuba tubonye ibikoresho bifatika duhawe na Réseau des Femmes bizabafasha kugira ngo bakore biteze imbere tugiye tubakurikirana umunsi ku wundi kugira ngo turebe ko ibyo bikoresho babibyaza umusaruro.”
Ibikoresho Réseau des Femmes yahaye itsinda ‘TWIYUBAKE’ bigizwe n’imashini 10 zidoda imyenda isanzwe na 7 zidoda imipira yo kwambara ndetse n’izindi eshatu zisirifira.
Ubufasha bwose hamwe bufite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW