Gen Muhoozi yongeye kuva kuri X – impaka ziyongereye hagati ye n’ingabo za Congo

Ange Eric Hatangimana
Yanditswe na Ange Eric Hatangimana
2 Min Read
Gen Jacques Ychaligonza yiyamye amagambo ya Gen Muhoozi

Igisirikare cya Congo cyagaragaje ko kitazihanganira amagambo atangazwa ku rukuta rwa X y’Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kivuga ko nibikomeza na cyo kizasubiza.

Uganda na Congo bifatanya mu bikorwa bya gisirikare byo guhashya ibyihebe byo muri ADF, gusa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, akunze kuvuga amagambo ashyigikira umutwe wa M23, cyangwa akanenga imikorere y’ingabo za Congo.

Aya nyuma yateje ikibazo, Gen Muhoozi “ngo yavuze ko Guverineri uyoboye gisirikare Intara ya Ituri, Gen Luboya Nkashama azicwa.”

Aya magambo yarakaje abayoboye ingabo muri Congo Kinshasa. Umugaba Mukuru wungirije w’igisirikare cya Congo, FARDC witwa Lt.Gen Jacques Ychaligonza Nduru yavuze ko amagambo atangazwa na Gen Muhoozi ubuyobozi bw’ingabo z’ibihugu byombi zayaganiriyeho, kandi Congo isaba ko bihagarara.

Yagize ati “Twagaragaje ko byatubabaje, bigaragaza ko bitadushimisha, ntabwo tubyemera ntabwo akwiye (Gen Muhoozi) gutera ubwoba Guverineri washyizweho byemewe, akaba akorera hano muri Ituri, ibyo ntabwo biri mu nshingano ze.”

Uyu musirikare wagaragaraga nk’urakaye yavuze ko X Gen Muhhozi akoresha bikwiye gusobanuka ko ibyo avuga ari wo murongo igisirikare cya Uganda kiriho, akemeza ko iby’ubuyobozi bw’ingabo bidakorerwa ku rukuta rwa X.

Lt.Gen Jacques Ychaligonza Nduru yakomeje agira ati “Nakomeza biriya, tuzasubiza mu buryo bukomeye.”

Nyuma y’ayo magambo, ugiye kuri X ushakisha Muhoozi Kainerugaba barakwereka ko Account ye iriho miliyoni 1.1 by’abamukurikira itagaragara.

Hari hashize igihe Gen Muhoozi agarutse kuri X nyuma yo gutangaza ko ayivuyeho akajya kwita ku nshingano zo kuyobora ingabo.

Igisirikare cya Uganda n’icya Congo bikorana mu bikorwa byitwa Shujaa bigamije kurwanya ibyihebe bya ADF mu ntara ya Ituri.

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1
  • Namara kunywa kanyanga nyinshi(Uganda waragi) urwo rubuga arahita arusubiraho akomeze abatere ubwoba yigaramiye iwe!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *