Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Rwasigariyeho inkiko Mpuzamahanga zirimo ICTR (IRMCT), Serge Brammertz .
Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rwa IRMCT mu gutanga ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzitizi zikigaragara mu kohereza mu Rwanda abantu bagizwe abere ndetse n’abakatiwe ariko bagasoza ibihano hari kandi n’inyungu u Rwanda rwavana mu kugira ikigo gishinzwe ububiko bwa ICTR / IRMCT, kubungabunga no gukora ubushakashatsi.
Muri Mutarama umwaka ushinzwe nabwo Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Brammertz, yaje mu Rwanda.
Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT mu 2023 nabwo yari mu Rwanda ndetse yahuye n’abayobozi batandukanye bo muri iki gihugu barimo Perezida Paul Kagame.
IRMCT ivuga ko hari abantu bakekwa kugira uruhare muri Jenoside bakomeje kwihisha ubutabera, bakaba batuye mu bihugu byo muri Afurika, u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru n’ahandi.
UMUSEKE.RW