Hahishuwe impamvu Adel Amrouche atari kuganira n’Itangazamakuru

Umutoza wungirije w’ikipe y’Igihugu, Nshimiyimana Eric, yahishuye ko Adel Amrouche yungirije, amaze iminsi arwaye bikaba impamvu yo kutaganira n’Itangazamakuru.

Mbere gato y’umukino wahuje Amavubi na Nigeria i Kigali, Eric ni we wagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru avuga ko biteguye.

Ibi byongeye kwisubiramo mbere y’umukino wa Lesotho wabaye kuri uyu wa Kabiri. Na nyuma y’uyu mukino, uyu munya-Algérie, nta bwo yagiye mu kiganiro n’abanyamakuru.

Ubwo yari abajijwe impamvu ataganira n’Itangazamakuru, Eric Nshimiyimana, yasubije ko Adel Amrouche amaze iminsi arwaye ndetse yirirwa aryamye kugira ngo abashe kubona imbaraga zo gutoza nijoro.

Ibi Nshimiyimana yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’umukino yanganyijemo na Lesotho igitego 1-1.

Adel Amrouche amaze iminsi arwaye

UMUSEKE.RW