Harigwa uko inzu zicumbikira abantu zatanga umusoro

Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ibigo byose bitanga serivisi z’amacumbi, ni ukuvuga kuva kuri hoteli kugeza ku macumbi aciriritse, bigiye kujya bitanga umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ungana na 3% by’ayishyurwa icyumba.

Uyu musoro uzajya utangwa buri kwezi uri mu mushinga w’itegeko ryashyikirijwe kandi ryemezwa n’Abadepite kuri uyu wa 19 Werurwe 2025.

Ni umushinga wateguwe muri gahunda yo kuvugurura imisoro mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyerekezo 2050 no gushyira mu bikorwa ingamba z’igihe giciriritse zo kwishakamo ubushobozi mu gushimangira gahunda ya NST2.

Bimwe mu bikubiye muri uyu mushinga ni uko muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere icyiciro cya kabiri (NST2), harimo intego yo kugeza u Rwanda ku rwego rw’Isi, ku bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije ndetse no gukuba kabiri amafaranga ava mu bikorwa by’ubukerarugendo akava kuri miliyoni 620 akagera kuri miliyari 1,1 z’amadolari ya Amerika.

Ibigo byose bitanga icumbi byiyandikishije ku musoro w’ubukerarugendo harimo amahoteLi, za ‘motels’, za ‘apartments’, za ‘logdes’, bisabwa kwiyandikisha no kwishyura umusoro w’ubukerarugendo buri kwezi nk’uko umusoro ku nyongeragaciro wishyurwa.

Igipimo cy’umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ni 3%  azishyurwa ku icumbi hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro .

Ibigo byose bitanga icumbi bifite inshingano yo kwiyandikisha ku musoro w’ubukerarugendo ku icumbi mu buyobozi bw’imisoro hakurikijwe uburyo bugenwa n’ubuyobozi bw’imisoro.

Ikigo gitanga icumbi cyishyura umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi kikawushyikiriza ubuyobozi bw’imisoro nyuma y’ukwezi.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Rukundo

    Mwaratinze kubikora Aho za apertement zikora zihishe NTA musoro batanga ziba mu bipango bifunze ku kwezi baca 600.000 fr équipé ariko bakayiha uwo Bazi batakuzi bakubwira ko yishuwe nikibazo gikomeye kuba baguca cash zinshi noneho nokuyibona bikaba Ikibazo murakoze