Yibanda mu kwandikira bagenzi be no kuririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo, imbere he abona ko ari heza nubwo inzira iganayo azi neza ko irimo ibikomeye, gusa avuga ko yiteguye kurwanirira impano ye.
Sergio Martin (Rukundo Serge) ni umwe mu bahanzi bakiri bato b’abahanga mu Rwanda, utanga icyizere kubera ijwi rye ryihariye ndetse n’imiririmbire ye itangarirwa.
Abamaze kumubona no kumva ijwi rye aririmba bemeza ko afite impano ikomeye, akora injyana ya RnB na Pop nk’umwuga.
Yabwiye UMUSEKE ko uruganda rwa muzika rugenda ruhinduka ndetse rugahindura ubuzima bw’abarukoramo, ari na yo mpamvu yahisemo kujyanisha umuziki we n’igihe kigezweho.
Uyu musore watangiriye umuziki mu Karere ka Rubavu, avuga ko yahisemo kwimukira i Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda, kuko ari ho hari amahirwe menshi yo kumurika abanyamuziki n’izindi mpano.
Ati: “Mfata umuziki nk’umwuga ushobora gutunga umuntu wese ufite impano, ariko ugasaba kuba afite intego nzima n’icyerekezo mu buzima.”
Sergio Martin asanga umuhanzi ufite impano aba afite amahirwe adasanzwe, cyane cyane iyo abonye abajyanama bashoboye kumufasha gukuza izina rye no kugaragaza agaciro k’ubuhanzi bwe ku bashoramari.
Utije amaso n’amatwi indirimbo zirimo iyitwa ‘Safari’, ‘Lolo’, ‘Tuza’, n’izindi Sergio Martin yagiye akora, ntiwabura kwibaza impamvu izina rye ritagera ku rwego rwisumbuyeho.
Ati: “Nemera ko hari amahirwe ariko ntazi igihe azazira, maze inyenyeri yanjye ikaka. Ubu meze nk’ikirombe cya zahabu abacukuzi bataramenya.”
- Advertisement -
Yamaze inyota abakundana
Sergio Martin yakoze indirimbo nshya yise “Nawe”, ivuga ku rukundo rw’ukuri, irimo amagambo aryohera abari mu rukundo.
Indirimbo “Nawe” imaze iminsi igiye hanze, yakozwe na Producer Muriro mu buryo bw’amajwi, naho amashusho atunganywa na Sammy Switch.
Avuga ko iyi ndirimbo ayitezeho kumumurika mu ‘gakino’, asaba Abanyarwanda kumushyigikira, by’umwihariko bayumva hamwe n’izindi yagiye asohora mbere.
Ati “Ni ugukomeza kumba hafi nkabaha ibindi kuko mfite icyizere ko umunsi umwe bizakunda, bakaryoherwa n’impano yanjye.”
Sergio Martin yaherukaga gusohora indirimbo yise “Tuza” tariki 28 Nzeri 2023, iyi ikaba yarakozwe na Producer Real Beat muri Country Records.
Avuga ko gutinda gusohora indirimbo biterwa n’ubushobozi, kuko gushyira igihangano cyiza hanze bisaba kwirya ukimara iyo nta kundi kuboko kugusunika.
Sergio Martin yasoje agira ati: “Mfite icyizere ko imbere hanjye ari heza kuko ndi mu nzira nziza kandi mfite intego yo kugera kure”.
Reba indirimbo ‘Nawe’ ya Sergio Martin
Tuza ya Sergio Martin
Safari ya Sergio Martin
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW