Inama idasanzwe ya SADC iriga ku ngabo zafashwe na M23

Inama idasanzwe y’Ibihugu bigize umuryango wa Africa y’Amjyepfo, SADC,  iraterana kuri uyu wa kane tariki ya 13 Werurwe 2025, bakoresheje ikoranabuhanga (video-conference) biga ku kibazo cya DR Congo.

Iyi nama iyoborwa na Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, iraganira ku kibazo cy’ingabo z’uyu muryango zoherejwe mu butumwa buzwi nka SAMIDRC zaheze i Goma.

Inama y’uyu munsi iragezwaho imyanzuro y’inama ya ‘Organ Troika’ y’ urwego rureba ibya politike n’umutekano muri SADC  yateranye ku wa kane ushize ikuriwe na Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan ukuriye urwo rwego, yize ku kibazo cy’izo ngabo za SADC ziri muri DR Congo.

Ingabo za  Afurika y’Epfo ,iza Malawi na Tanzania zagiye gufasha leta ya Congo ngo itsinde umutwe wa M23 .

Icyakora uyu mutwe nyuma yo kwigarurira Goma , izi ngabo zafashwe mpiri na M23, izifungira mu kigo cya gisirikare cya Mubambiro.

Mu kwezi gushize, umutwe wa M23 wemeye ko imibiri 14 y’abo muri Afurika y’Epfo baguye ku rugamba, na bamwe mu bari bakeneye ubuvuzi, basubizwa mu bihugu byabo banyuze  mu Rwanda.

Kugeza ubu hibazwaga iherezo ry’izi ngabo za SADC zikomeje gufungirwa muri iki kigo mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice bya Congo.

UMUSEKE .RW

- Advertisement -