Irengero rya Mvukiyehe Juvénal watitije Umujyi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kuva ku Mugabane w’i Burayi akaza mu Rwanda nk’umuyobozi wa Kiyovu Sports, ndetse agakora ibidasanzwe muri iyi kipe yo ku Mumena, Mvukiyehe Juvénal yahisemo gusubira hafi y’umuryango we ava mu bya ruhago y’i Kigali.

Mu 2020, ni bwo abanyamuryango ba Kiyovu Sports, basakaje amajwi kuri Mvukiyehe Juvénal, wari wiyamamaje ari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya wo kuyobora iyi kipe.

Uyu mugabo yatorewe mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe y’Urucaca yabereyemo amatora ya Komite Nyobozi nshya yasimburaga iyari iyobowe na Mvuyekure François.

Mu banyamuryango bagera ku 135 bari bitezwe muri iyi nama y’inteko rusange, abagera kuri 84 ni bo bitabiriye aya matora yabereye muri Kigali Pelé Stadium icyo gihe yitwaga Stade ya Kigali i Nyamirambo. Hari mu bihe byo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Coronavirus. Hari abagera kuri 22 bari batanze ububasha bwo gutorerwa.

Akimara gutorwa, Mvukiyehe, yijeje abamutoye ko azakora ibishoboka byose akazahesha iyi kipe igikombe cya shampiyona. Ku mwaka we wa mbere muri ine yari yatorewe, nta bwo byagenze neza kuko Kiyovu Sports yisanze mu makipe umanani yahataniraga imyanya, cyane ko shampiyona yasigaye ikinwa mu byiciro bitewe na Covid-19 yari yakajije umurego.

Ku mwaka we wa Kabiri, Mvukiyehe, Urucaca rwabaye urwa Kabiri nyuma ya APR FC yarurushije inota rimwe, mu gihe ku mwaka we wa gatatu, na bwo Kiyovu Sports yaguye munsi y’urugo nyuma yo kurushwa ibitego na APR FC ubwo zanganyaga amanota ariko kandi uba umwaka mubi cyane nyuma yo kubura n’igikombe cy’Amahoro kandi kimwe muri ibi bikombe cyarashobokaga.

Uyu mugabo, yaje kwegura ku buyobozi bwa Kiyovu Sports nyuma y’ibibazo byakurikiye kubura igikombe cya shampiyona Kabiri kikurikiranya kandi nyamara yari yaraguze abakinnyi beza b’Abanyarwanda ndetse n’abeza mu banyamahanga barimo Emmanuel Okwi, Bigirimana Abedi, Nshimirimana Ismail Pitchou n’abandi.

Nyuma yo kuva muri iyi kipe nabi ndetse bamwe mu banyamuryango ba yo, bakamushinja ubuhemu, Mvukiyehe Juvénal yahise agura iyahoze yitwa Rugende FC ikina muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri ahita anayihindurira izina ayita Addax SC. Icyo gihe, yavuze ko ikimuzanye, ari ukuyizamura akayigira ikipe ikomeye izahangana mu cyiciro cya mbere ariko byarangiye bimunaniye aranyanyagira.

Yagiranye ibibazo n’Abayovu!

- Advertisement -

N’ubwo igihe cyose yamaze yitwa umuyobozi wa Kiyovu Sports, Rayon Sports itigeze imutsinda, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe, bahora bashinja Mvukiyehe Juvénal ibibazo irimo. Benshi bamushinja ko kimwe mu bikombe bya shampiyona ikipe bakunda yabuze, yabigizemo uruhare.

Ikindi Abayovu bamushinja, ni icyo bise kudakorera mu mucyo byamuranze. Bavuga ko hari abakinnyi yagiye asinyisha amasezerano ariko akaba ari we na bo bayaziranyeho gusa, mu gihe batandukanye mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bikagira ingaruka mbi kuri iyi kipe.

Abavuga ibi kandi, babishingira ku bihano ikipe yafatiwe na FIFA byo kubuzwa kwandikisha abakinnyi kubera abirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bivugwa ko ari we wari umuyobozi ubwo birukanwaga.

Addax SC yarayisubije asubira i Burayi!

Amakuru UMUSEKE wakuye mu bari hafi ya Mvukiyehe, avuga ko nyuma y’uko ubukungu bwe bugizweho ingaruka n’amafaranga yashoye muri ruhago y’u Rwanda, yahisemo kumvikana n’uwo yari yaguzeho iyari Rugende FC akayimusubiza bakagira ibyo bumvikana, maze we akisubirira ku Mugabane w’i Burayi. Amakuru avuga ko nta gihindutse, umwaka utaha izasubirana izina yahoranye mbere y’uko ayigura.

Abayovu bamushinja kubimpa amakuru y’ibihano bya FIFA!

Amakuru aturuka mu baba hafi cyane ya Kiyovu Sports, avuga ko ubwo uru rwego ruyobora ruhago ku Isi, rwafatiraga iyi kipe ibihano, rwayimenyesheje binyuze mu butumwa bwoherejwe biciye kuri Email ariko Mvukiyehe wari wenyine ufite uburenganzira bwo gusoma ubwo butumwa, ntamenyeshe abari abayobozi bayobowe na Nkurunziza David.

Ibi byatumye, ubuyobozi bugura abakinnyi batandukanye buzi ko bazifashishwa, ariko mu gihe habura igihe gito ngo shampiyona itangire, hamenyenekana iby’ibyo bihano bizageza muri Kemana uyu mwaka. Ibi byagize ingaruka mbi kuri iyi kipe kugeza ubwo iri mu makipe atatu ahataniye kutajya mu cyiciro cya Kabiri.

Hari ibyiza Abayovuze bazibukira kuri Mvukiyehe Juvénal?

N’ubwo habayeho ibyo bamwe batishimiye, ariko nta we uzibagirwa ko ubwo yari umuyobozi w’Urucaca, Kiyovu Sports yabatsindiye umukeba imyaka hafi ine yikurikiranya ariko kandi ikababaza ikipe y’Ingabo.

Byibura Abayovu, bakwiye kuzamwibukira ko ikipe yabayeho neza n’ubwo ubwo buzima bwarangiye nabi. Ariko kandi nta we uzibagirwa ko byibura abakunzi ba ruhago mu Rwanda, babonye ko iyi kipe ifite abakunzi benshi ahubwo bihisha kubera ibihe bibi.

Ikindi abakunzi b’iyi kipe badakwiye kurenza ingohe, ni uko bigizwemo uruhare na we, habonetse imodoka y’ikipe. Ibi byari bisobanuye ko mu gihe cy’imikino n’imyitozo, abakinnyi bazajya batwarwa n’imodoka ya bo.

Mu gihe hatarakinwa imikino y’umunsi wa 21 wa shampiyona, Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 15 n’amanota 18 inganya na Musanze FC bazakina yo iri ku mwanya wa 14.

Ikipe iri aho umwanzi wa yo yifuza
Ikipe yari yabonye imodoka
Mvukiyehe Juvénal ubwo yari agiye mu Nteko Rusange yamutoye, yatitije Umujyi
Yari yabijeje ko azabahesha igikombe cya shampiyona ariko byarahombye

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *