Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo,Uwayezu Ariel wamenyekanye nka Ariel Wayz, witegura kumurika album, yasobanuye urugendo rw’imyaka ine amaze akora umuziki.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Werurwe 2025, Ariel Wayz, yasobanuye ko muri uru rugendo rw’imyaka ine amaze akora umuziki yahuye na byinshi kandi yabyigiyemo amasomo.
Uyu muhanzikazi ugiye gushyira hanze album yise “Hear To Stay” kuwa 8 Werurwe 2025, iriho indirimbo 12, avuga ko yishimira kuba kuba yarahoranye inzozi zo kwiyumva kuri Radiyo kandi yazigezeho ndetse no kuba agikomeje umuziki akora nk’umuhanzi ku giti cye.
Uyu muhanzi yavuze kandi ko yahuye n’ibicantege ariko akomeza urugendo kandi yatangiye urugamba rwo kubirenga.
“Ati “Ibyo mbara nk’ibicantege cyangwa gutenguhwa ni byinshi mbivuze byavamo no kurira. Icya mbere bwari ubwa mbere ntangira umuziki nk’umuhanzi ku giti cyange, hari abanyamakuru banciye intege bavuga bati karumva kabaye aka ‘danger’, bati reka tugahe iminsi ingahe karahita karuha. Nicyo cya mbere.”
Arakomeza ati “Ibindi ni ibisanzwe nko kwamburwa, nanubu biracyatugora, biracyabaho, ariko ni ibintu dukwiriye guca. Kugeza na n’ubu hari abantu bafite amazina manini usanga baba bigize uko babishaka. Ariko uyu mwaka ibyo bintu bikwiriye gucika kuko umuziki ni akazi.”
Ariel Wayz avuga ko yifuza ko mu gihe azaba agiye guhagarika umuziki , azashinga ‘Label’ izaba ifte umwihariko wo gufasha abana b’abakobwa bakizamuka.
Iyi album agiye gusohora iriho indirimbo 12. Muri izo ndirimbo zose zigiye zigaragaza ubuzima bwe busanzwe urukundo ndetse n’ibizazane yagiye anyuramo.
Iyi album Izashyirwa hanze hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ikaba ari album avuga ko yatewe inkunga n’abafana be.
- Advertisement -
Hear to stay’’ ni album ikubiyemo urugendo rw’imyaka ine Ariel Wayz amaze mu muziki, ibihe byiza yawugiriyemo ndetse n’ingorane yahuriyemo na zo.


UMUSEKE.RW
yego rwose nakomereze aho