Nyuma yo gusimbura Abdou Mbarushimana wahagaritswe kubera umusaruro nkene, umutoza mushya wa Vision FC, Lomami Marcel, yashinje Kiyovu Sports kumusuzugura nyuma y’uko imuhagaritse imushinja umusaruro nkene.
Mu minsi mike ishize, ni bwo hamenyekanye impinduka zabaye muri Kiyovu Sports zirimo guhagarika uwari umutoza mukuru kubera umusaruro nkene. Ni nyuma y’uko Lomami wari wahawe akazi ko gutoza Urucaca mu mikino yo kwishyura yose, atsinzwe imikino itatu irimo uwa Rayon Sports, APR FC na Gasogi United.
Nyuma yo guhagarikwa, Marcel nta bwo haciyemo amasaha mensh ingo abe yemejwe nk’umutoza mukuru wa Vision FC iri kurwana no kutamanuka, cyane ko iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 12.
Ubwo yatangizaga imyitozo muri iyi kipe yo ku Mumena, uyu mutoza yabwiye abashinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho muri Vision FC, ko Kiyovu Sports yamusuzuguye agafata icyemezo cyo kutemera gutegereza igihe guhagarikwa kwe kuzarangirira.
Ati “Kubwira umutoza mukuru ngo ba uhagaze habe hatoza umutoza wungirije, harimo agasuzuguro.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko we abona hari hakiri kare kandi kuri we umusaruro wari utaraba mubi ku buryo yahagarikwa. Yavuze kandi ko Abayobozi b’Urucaca bifuzaga umusaruro mwiza wihuse, bigatuma bamushyira ku gitutu, cyane ko ikipe ya bo iri ahabi.
Abajijwe ku cyo aje gufasha ikipe yamuhaye akazi, Marcel yasubije ko kimwe mu byatumye yemera kuyizamo kandi iri mu zirwanira kutamanuka, ari uko ifite abakinnyi beza abona bashobora gufatanya ikipe ntimanuke mu cyiciro cya Kabiri.
UMUSEKE.RW