M23 yafashe ikirwa cy’Idjwi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Abarwanyi ba AFC/M23 bafashe ikirwa cy’Idjwi/Ijwi, ari nacyo kinini muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, giherereye mu kiyaga cya Kivu, gituwe n’Abanye-Congo barimo abavuga neza kandi bakumva ururimi rw’Ikinyarwanda.

Ikirwa cy’Idjwi kiri mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, gifite uburebure bwa kilometero 70 n’ubuso bwa kilometero kare 340, kiri ku ntera ya kilometero 70 uvuye i Bukavu no kuri kilometero 60 uvuye i Goma.

Kuva ku mugoroba wo ku wa 12 Werurwe 2025, iki kirwa gikora ku bihugu bibiri aribyo Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda kiragenzurwa na M23.

Umwe mu banyamakuru bakorera kuri icyo kirwa avuga ko abasirikare ba Leta bahunze mbere y’uko abarwanyi ba M23 bakandagiza ikirenge kuri icyo kirwa.

AFC/M23 ikigera ku Idjwi yabanje gutanga ikiganiro kuri radiyo yo kuri iki kirwa yitwa Obuguma mbere yo gukorana inama n’abaturage.

Mustapha Maomboleo, umuyobozi wa teritwari ya Idjwi, yavuze ko icyo kiganiro cyari kigamije guhumuriza abatuye icyo kirwa.

Ubwo imirwano yabicaga bigacika muri Goma, Bukavu n’ibindi bice, amagana y’abaturage yahungiye kuri iki kirwa gisanzwe gituwe n’abarenza ibihumbi 300.

Kwigarurira Idjwi bizafasha M23 kugenzura ahazwi nka Irhe na Iko muri teritwari ya Kalehe ndetse na Kabonde, Ludjo, Lugendo na Ishungu muri teritwari ya Kabare.

Abatuye iki kirwa cyo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo basanzwe barema amasoko ahuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo by’umwihariko isoko nyambukiranyamipaka rya Karongi.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *