Minisiteri y’Ibikorwaremezo, MININFRA, yatangaje ko abantu bakwiye kwita ku ikoreshwa ry’amazi n’umutungo kamere birinda imyanda ituruka ku bikoresho by’ikoranabuhanga.
Iyi Minisiteri yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe 2025, mu biganiro byabahuje n’inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’amazi Isuku n’Isukura .( WASH).
Izo nzego zirimo Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu, WaterAid Ishami ry’u Rwanda, zatangije icyumweru cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’amazi kiva kuwa 17-22 Weruwe 2025.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe amazi Isuku n’Isukura muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Gemma Maniraruta, yatangaje ko iki cyumweru cyateguwe mu rwego rwo kongera kwibutsa abantu ko amazi n’umutungo kamere ari ingenzi.
Yongeyeho ko abantu bakwiye kwita no kwirinda kujugunya aho babonye ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibikoreshwa kwa muganga kuko bigira uruhare mu kwangiza amazi.
Yagize ati “Iyi myanda y’ikoranabuhanga yanduza kurushaho kuko ishyiramo ibindi binyabutabire bidasanzwe mu bidukikije byacu bisanzwe . Iyo myanda iyo yinjiye mu mazi nk’umutungo kamere, biratugora kongera gukoresha ayo mazi haba mu buhinzi, mu mazi yo kunywa ndetse no bikorwa byose dukoreshamo amazi.”
Umuyobozi Ushinzwe porogaramu ,ubuvugizi n’ubufatanye muri Water Aid Rwanda, Dr Jean Baptiste Nsengiyumva, avuga ko uyu muryango ufite intego yo gukomeza kugeza ku baturage amazi meza.
Ati “ Ingamba zirahari ndetse iyo urebye imikoranire y’inzego usanga hari byinshi bimaze kugerwaho mu bijyanye n’umutungo w’amazi. Usanga tugeze kure ugereranyije n’ibyo twakagombye kuba dukora.Usanga ingamba zishyirwa mu bikorwa uko biteganyijwe.”
Akomeza ati “ WaterAid dufite icyerekezo cyaho tugana mu bikorwa byacu bya buri munsi, dukorera mu turere twa Bugesera,Burera, dufatanya na leta na Wasac mu kugeza ku baturage amazi meza.Ubu dufite imishinga igiye itandukanye . Icyo iyo mishanga ikora ni ugukomeza kongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza.”
- Advertisement -
Mu myaka irindwi ishize ( 2017-2024) mu rwego rw’ibikorwa remezo mu Rwanda rwakozwemo byinshi bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage aho mu bijyanye no gukwirakwiza amazi meza ku baturage byazamutse bigera kuri 82% nubwo intego yari 100%.
Muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere mu myaka irindwi, NST1, hubatswe inganda 10 mu rwego rwo kongera ingano y’amazi atunganywa ku munsi, aho yavuye ku 182,120 m3 mu 2017 agera ku 329,652 m3 mu 2024.
Muri gahunda y’icyiro cya kabiri cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere (NST 2) kiva mu mwaka wa 2024-2029,igaragaza ko buri rugo, ishuri n’ikigo nderabuzima mu Rwanda bizaba bifite amazi meza, isuku, n’amashanyarazi yizewe.
Muri NST2, Imishinga minini y’isukura izashyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gushyigikira iterambere rirambye ry’ imijyi.
Hateganyijwe kandi kurangiza Umushinga wo gukusanya no gutunganya umwanda w’amazi aturuka mu mazu mu Mujyi wa Kigali , aho bizajyana n’iyubakwa n’ikoreshwa ry’izindi nganda zitunganya amazi yanduye ndetse n’ibimoteri mu Turere dutandukanye.
Minisiteri y’Ibikorwaremezo itangaza ko uyu mushinga uzarangira muri Gashyantare 2026.
UMUSEKE.RW