Asifiwe Emmanuel w’imyaka 16 y’amavuko wo mu karere ka Muhanga, kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025,yagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibigori, bimuvuramo urupfu.
Amakuru avuga ko yari arinze ubwo bwanikiro buherereye mu Kagali ka Makera, Umurenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga.
Umwe mu baturage bari aho impanuka yabereye yabwiye Imvaho Nshya ati“Nk’ibisanzwe iyo twasaruye ibigori twanika mu bwanikiro bw’ibiti ubundi hakagira ababirarira ngo bitibwa, Asifiwe Emmanuel na we akaba yari araririye ibigori by’iwabo byaje kuremerera ubwanikiro birangira bumuguye hejuru kimwe n’ibigori.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeza Musabwa Aimable, yemeje iby’iyo mpanuka.
Yagize ati “Ni byo koko twagize ibyago byo gupfusha umusore wo mu kigero cy’imyaka 16, wagwiriwe n’ubwanikiro bw’ibiti bwarimo ibigori akitaba Imana. Ubu bwanikiro bukaba ari ibiti aho yari aburimo araririye ibigori by’iwabo.”
Musabwa Aimable avuga ko Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza, mu gihe umurambo wa Asifiwe wamaze kujyanwa ku Bitaro bya Kabgayi.
UMUSEKE.RW
Natwe muruhango imbuye ya kizibere ntamuriro dufite