Mukura yakoreye akantu i Remera byumvikanira i Shyorongi

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
3 Min Read

Ibifashijwemo na Ayilara Samson ukomoka muri Nigeria, Mukura VS yatsinze Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa 22 wa shampiyona, ibyishimo bitaha i Shyorongi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2025, Rayon Sports yari yakiriye Mukura VS muri Stade Amahoro i Remera. Ni umukino wabanje kuvugwaho amagambo menshi ku mpande zombi, cyane ari ikipe zombi zituruka mu Intara y’Amajyepfo.

Mu rwego two gushyigikira bagenzi be, rutahizamu, Fall Ngagne wavunitse, yari yaje gushyigikira Gikundiro.

Saa Kumi n’Ebyiri n’igice z’ijoro, ni bwo Ishimwe Claude ‘Cucuri’, yari ahushye mu ifirimbi atangije uyu mukino wari witabiriwe bishimishije.

Amakipe yombi yatangiye agaragaza ubushake bwo kuba hari iyatanga ngenzi yayo igitego ariko ba myugariro bakomeza kubyitwaramo neza.

Uko iminota yicuma, ni ko byarushagaho gukomerera ikipe yo mu Nzove, cyane ko ari yo yari iri ku gitutu cyo kugumana ikinyuranyo cy’amanota yarushaga APR FC.

Gusa ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, nta bwo yigeze irekura ndetse iminota 45 irangira nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.

Mu gice cya kabiri, ikipe ya Rayon Sports yagarutse ikoresha imbaraga nyinshi kugura ngo ibashe kubona igitego ariko Mukura VS ikomeza kuba ibamba.

Urushinge rw’ingusho kuri Gikundiro, yarutewe ku munota wa 75 ubwo Ayilara Samson yahindukizaga Khadime, maze abarimo abakunzi ba APR FC binaga ibicu.

Nyuma yo gutsinda iki gitego, Mukura yakomeje kugicunga uko yabisabwaga, ari na ko Rayon Sports ikomeza gusatira ariko nta bwo wari umunsi wa yo.

Abasore ba Robertinho barimo Adama Bagayoko, Iraguha Hadji, bagerageje gufasha ikipe ya bo gushaka igitego ariko biba iyanga.

Iminota 90 yarangiye ikipe y’i Huye yegukanye amanota atatu imbumbe ku ntsinzi y’igitego 1-0 bituma ifata umwanya wa Gatanu n’amanota 33.

Gikundiro yagumanye umwanya wa mbere n’amanota 46. Mu gihe APR FC yatsinda Vision FC kuri iki Cyumweru, yaba irushwa inota rimwe n’umukeba wa yo.

Mu yindi mikino ihanzwe amaso kuri iki Cyumweru, harimo Kiyovu Sports na Police FC Saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Biramahire Abeddy wa Raton Sports, yabuze igitego
Aba-Rayons batashye bababaye
Mukura VS yongeye gusubira Rayon Sports
Mukura VS yafashe umwanya wa Gatanu
Ni umukino Mukura VS yatanzemo akazi

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Ibitekerezo 2
  • WASRI ibigambo bye birashira kuri mach ya étincelle na marines nizo mach bita funga kinywa Stade mwaruyujuje neza twarabibonye ? Na cash mwarazibonye. Gusohoka Uyu mwaaka biranze pe .Abasaza ba Karenzi biranze ? Yabakoreye umuti.ni mugarure capt rtd Yari yaraciye akanyenyeri muri rayon.

  • Karenzi yarabaroshye agarura Abasaza byarabacanze aba jeunes ba gacinya umupira wa rabarenze na vision bafashije birenze nuyu mwaka gusohoka ntibirimo or APR FC na Police FC nizo zizasohoka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *