Mu karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa FUSO, aho yagonze umunyeshuri witwa Uwamahoro Valentine, ahita yitaba Imana.
Nyakwigendera Kuwa 5 Werurwe 2025 yagonzwe n’imodoka ubwo yari ari kumwe na bagenzi be bavuye kwiga mu masaha y’umugoroba.
Iyi mpanuka yabereye mu muhanda Rusizi-Nyamasheke, urenze gato isantere ya Kinini mu kagari ka Rwesero Umurenge wa Kagano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda , SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’uburangare bw’umushoferi.
Ati “Ntabwo nibura imodoka yamugonze yambuka umuhanda arimo hagati, yagenderaga ku ruhande, iyo umushoferi aza kuba atarangaye ntabwo yari kumugonga, ni uko yasatiriye inkombe z’umuhanda aho uwo mwana yagendaga.”
SP Kayigi yavuze ko abaturage bavuga ko hakunze kubera impanuka bityo hagiye gusuzumwa niba hajya ibyapa.
Ati “Ntabwo twari tuzi ko hakunze kubera impanuka, ni amakuru muduhaye ariko, abantu basuzuma dufatanyije n’izindi nzego kugira ngo niba ari ibyapa bikenewe aho hantu bihashyirwe impanuka zigabanyuke kuko icyo dukeneye cyane ni umutekano w’abantu.”
Amakuru avuga ko muri iyi modoka inzego zibishinzwe zasanzemo urwagwa shoferi na tandiboyi we bagendaga banywa.
Umushoferi afungiye kuri Statiyo ya Polisi ya Kagano, na ho umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Kibogora.
- Advertisement -
UMUSEKE.RW