Nyanza: Hari gushakishwa umurambo w’umusore waguye mu rugomero

Polisi y’u Rwanda ishinzwe umutekano wo mu mazi iri gushakisha umurambo umaze iminsi ibiri mu rugomero rwa Bishya, ruherereye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Rwabicuma, akagari ka Gacu, umudugudu wa Karehe.

UMUSEKE wamenye kotariki ya 03 Werurwe 2025, mu rugomero rwa Bishya haguyemo umusore witwa Fulgence Ntakirutimana, wari ufite imyaka 22 y’amavuko.

Abaturage bo muri ako gace bavuga ko nyakwigendera, ubwo yavaga gusatuza imbaho i Busasamana, yageze ku rugomero rwa Bishya avuga ko izuba rimwishe, ajya koga maze arohama ubwo.

Kuri uyu wa 05 Werurwe 2025, hafashwe icyemezo cyo guhamagara Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, kugira ngo hashakishwe umurambo wa nyakwigendera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacu, Manirafasha Faustin, yabwiye UMUSEKE ko Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi, rikomeje gushakisha umurambo wa nyakwigender.

THEOGENE NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza