Perezida Kagame na Qimiao Fan wa Banki y’Isi baganiriye ku bufatanye

Perezida Paul Kagame  kuri yu wa Mbere , tariki 10 Werurwe, muri Village Urugwiro, yakiriye Qimiao Fan, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Somalia na Uganda.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byanditse kuri X, ko baganiriye ku bufatanye busanzwe n’ubwo mu gihe kizaza.

Perezida Kagame yaherukaga kwakira uyu muyobozi tariki 13 Gashyantare 2025, icyo gihe baganiriye ku mishinga ihuriweho hagati ya Banki y’Isi n’u Rwanda.

U Rwanda rumaze imyaka irenga 60 ari umunyamuryango wa Banki y’Isi , kuko rwabaye umunyamuryango ku wa 30 Nzeri 1963.

Kuva icyo gihe u Rwanda na Banki y’Isi bifitanye ubufatanye bukomeye, bugizwe n’imishinga myinshi igamije guteza imbere igihugu mu nzego zitandukanye.

Muri Gicurasi 2019, u Rwanda na Banki y’Isi basinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 60 z’amadolari agamije kongera serivisi z’ibanze n’amahirwe y’ubukungu ku mpunzi.

Uyu mushinga urimo kubaka ibikorwaremezo birimo amashuri, ibigo nderabuzima n’imihanda, ndetse no gutanga amahugurwa ku myuga no kongera amahirwe yo kubona inguzanyo, hagamijwe guteza imbere imirimo n’imibereho myiza.

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya ikibazo cy’ibiribwa bike , Guverinoma y’u Rwanda na Banki y’Isi basinyanye amasezerano y’inkunga ya miliyoni 26.3 z’amadolari.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa mu turere umunani, ugamije kongera umusaruro w’imyaka ku kigero cya 15% no guteza imbere isoko ry’umusaruro ku kigero cya 25%, bikazagirira akamaro ingo z’abahinzi 38,000.

- Advertisement -

Muri Nzeri ya 2022, Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yafatanyije na Banki y’Isi gutangiza umushinga CDAT.

Uyu mushinga uzamara imyaka itanu, ugamije kunoza ubuhinzi no kugabanya ibihombo bijyana nabwo binyuze mu kwagura ibikorwa by’uhira no kongera imiyoboro y’isoko ku bahinzi n’abacuruzi b’ubuhinzi.

Uzanafasha abahinzi kubona inguzanyo n’ubwishingizi mu buhinzi, ukazagera ku ngo zigera ku 235,977, aho by’umwihariko abagore n’urubyiruko bazitabwaho.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW