RD Congo yemeje ko izajya kuganira na M23

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi wa RDC, Tina Salama, yemereye Reuters ku wa 16 Werurwe 2025 ko ibyo biganiro bazabyitabira

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko  izajya mu  biganiro bitaziguye  n’inyeshyamba za M23.

Angola isanzwe ari umuhuza muri ibi biganiro , yatangaje ko bizaba kuwa kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025.

Umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi , Tina Salama, yemereye Reuters ku wa 16 Werurwe 2025 ko ibyo biganiro bazabyitabira.

Salama yasobanuye ko atahita atangaza abazahagararira Leta ya RDC muri ibi biganiro.

Yagize  ati “Kugeza ubu, ntabwo twavuga abagize itsinda zizitabira.”

M23 nayo mu mpera z’iki cyumweru yemeje ko yakiriye ubutumire bwa Angola, bwaturutse kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Tete Antonio.

M23 yasabaga ko yakurwa mu rujijo , Perezida Felix Tshisekedi akemeza ku mugaragaro  ko afite ubushake bwo kubyitabira.

Mu bihe bitandukanye Perezida Felix Tshisekedi yatangaje ko adashobora kuganira n’umutwe yita ko ari uw’iterabwoba.

Uyu mutegetsi yakomeje gushyira u Rwanda mu majwi ko rutera inkunga  uyu mutwe wa M23. Impande zose nazo zabyamaganiye kure

- Advertisement -

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *