Urubanza rw’Abasirkare ba leta ya Congo ,FARDC baregwa guta urugamba rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa kane tariki ya 13 Werurwe 2025 mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri mu murwa Mukuru wa Kinshasa.
Umunyamakuru Steve Wembi avuga ko Abasirikare bakuru mu ngabo za Congo ndetse na Polisi bitabye urukiko ari batanu ari bo Maj. Gen Alengbia Nyitetessya Nzambe, Ekuka Lipopo Romuald , wigeze kuba guverineri wa gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Brig.Gen. Yangba Tene Danny wari ushinzwe umutekano muri Kivu ya Ruguru, Brig Gen. Papy Lupembe Mobenzo ,Umujyanama mu bya gisirikare muri Ntara ya Kivu ya Ruguru ushinzwe itegeko, na Léonard Mukuna Ntumba wari ukuriye polisi muri Kivu ya Ruguru.
Minisiteri y’Ubutabera ya RDCongo ivuga ko “ Aba basirikare baregwa kuva mu birindiro bahunga M23 , kuva mu bandi basirikare batabiherewe uburenganzira no guta abakomerekeye ku rugamba , intwaro, no gusiga ibikoresho bya Gisirikare mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru ndetse na Bukavu muri Kivu y’Epfo.”
Ubwo umutwe wa M23 wafataga umujyi wa Goma, bamwe mu basirikare b’ingabo za Congo bahisemo guhunga, bata intwaro, abandi bahungira mu Rwanda.
Ikinyamakuru OKAPI kivuga ko uko kugenda kw’ingabo za Congo, byatumye ingabo za M23 zifata mu buryo bworoshye umujyi wa Goma na Bukavu .
Mu kwezi gushize uyu mwaka Urukiko rukuru rwa gisirikare rwa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwari rwakatiye abasirikare ba FARDC 212 igihano cy’urupfu, rubaca n’ihazabu y’amadolari ibihumbi 200, bazira nabo guhunga urugamba.
UMUSEKE.RW