Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta, Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural, uharanira Iterambere ry’umugore, washyize amafaranga asaga Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda mu kurengera ibidukikije.
Ni ibyagarutsweho mu mahugurwa y’abagera kuri 70 barimo abanyamuryango n’abakozi ku bijyanye no kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Mukandori Therese wo mu Karere ka Ruhango yavuze ko kwitabira amahugurwa byamwongereye ubumenyi buzatuma akomeza kurengera ibidukikije.
Ati” Impuguke zatwigishije uburyo bwinshi tugomba gukoresha ngo ibidukikije byo guhungabanywa mu cyaro, kuko iyo bihungabanye ubuzima bwacu burahungabana by’umwihariko nkatwe abagore.”
Nyirahabimana Odette wo mu Karere ka Ngoma yavuze ko kuba bahawe amahugurwa bizatuma baba imboni zaho baturutse mu rugamba rwo kurengera ibidukikije.
Ati ” Tugiye gufata ingamba nyinshi zirimo gufata amazi yo mu ngo, guhindura amafumbire ndetse no kutangiza ibidukikije duca ibiti imitwe.”
Uwimana Xaveline, umuyobozi wa Réseau des Femmes yavuze ko basanze ibidukikije ari ingenzi ku buzima, bituma bafata icyemezo cyo gutegura gahunda y’imyaka itanu yo kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ati “Nk’abanyamurango bakaba ari umusemburo n’imboni z’aho batuye n’abo bakmgire icyo bafasha abaturanyi Kugira ngo bahangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe barengera ibidukikije.”
Asobanura ko iyo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zije, usanga abagore n’abana aribo bibasirwa cyane kurusha abagabo.
- Advertisement -
Ati ” Twagira ngo tubahugure kuri iyi gahunda bayimenye nk’abanyamurango, bayimenyekanishe ariko nabo babanze bahinduke, bahindure imyuvire mu kurengera ibidukikije kugira ngo bazabashe no gufasha abandi.”
Uyu muyobozi wa Réseau des Femmes avuga ko abahuguwe bahawe ubumenyi mu gufata amazi, gukora ifumbure y’imborera kugira ngo babe bandebereho mu kurengera ibidukikikije.
Réseau des Femmes Oeuvrant pour le Développement Rural ivuga ko mu myaka itanu bazakoresha ingengo y’imari izagera kuri Miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ko kandi bamaze kubona imishinga ibiri ituma bajya gufasha abagore bo mu cyaro ko kandi intego ari uguhugura umugore n’umugabo.




NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW