RIB yabonye Umuyobozi Mushya

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika, yagize Col Pacifique Kayigamba Kabanda ,Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB.

Col Pacifique Kayigamba Kabanda asimbuye Col (Rtd)Ruhunga Kibezi Jeannot yari umaze kuri uwo mwanya imyaka irindwi.

Muri Gicurasi Umwaka ushizwe nibwo Perezida wa Repubulika , yagize Col Pacifique Kabanda yagizwe Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare.

Col (Rtd)Ruhunga Kibezi Jeannot  wari umaze imyaka myinshi ayobora RIB, yafashije uru rwego kurwanya ibyaha bitandukanye birimo n’iby’ikoranabuhanga.

Col Ruhunga ni umwe mu ba mbere RIB yatangiranye n’uru rwego kuva RIB yashyirwaho n’itegeko muri Mata 2017, icyo gihe ikaba yarahawe inshingano zo kugenza ibyaha, mbere zabarizwaga muri Polisi y’u Rwanda.

UMUSEKE.RW

 

 

Comments ( 1 )
Add Comment
  • Anonymous

    WE REALLY LOVE YOUR PREATY NEWS