Ruhango: Abahuguwe ku kubungabunga ibidukikije batahanye umukoro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwasabye abaturage bahabwa ubufasha n’amahugurwa kujya babibyaza umusaruro kandi bakibuka no kubitoza abandi kugira ngo hatagira usigara inyuma mu iterambere.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ihindagurika ry’ikirere Leta y’u Rwanda ikomeje gukaza ingamba zo kubungabunga ibidukikije ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa.

Ni muri urwo rwego, mu Murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango hari imwe mu miryango 20 imaze umwaka  ihugurwa na Réseau des Femmes ku bigendanye no gukora ibikorwa bitabangamira ibidukikije, kuko iyo bidafashwe neza bigira ingaruka ku miryango by’umwihariko.

Uwitwa Mutezinka Liliane ni umwe mu bahuguwe, yagize ati “Mu mwaka tumaze mu mushinga, twahuguwe ku gukora ifumbire y’imborera, gukora za Pepiniere no guhinga bitangiza ubutaka.”

Yongeraho ko “Bizadufasha nk’abagore kugira uruhare mu kurengera ibidukikije kuko twamenye neza ko iyo ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zije, umugore ari we zigiraho ingaruka nyinshi.”

Uwitwa Gahutu Albert na we yagize ati “Twahuguwe ku gukoresha neza amafaranga. Nari umuntu utabasha kumenya icyo ninjije n’icyo nasohoye ariko ubu ibyo ninjiza nsigaye mbigira byinshi, ibyo nasohoye nkabigira bicye.”

Umuhuzabikorwa wa Réseau des Femmes mu Ntara y’Amajyepfo,  MUKANDORI Therese,  yavuze ko biteze ku baturage bahuguye ku gukora ibikorwa bitabangamira ibidukikije.

Yagize ati”Abo twahuguye barasabwa kuba imboni aho batuye bagafasha abandi batahuguwe kuko bo n’amahirwe bagize.”

Umuyobozi w’ishami  ry’imiyoborere myiza  mu karere ka Ruhango,Gatete Marie Goreth, nawe asaba abahuguwe, bakongererwa ubumenyi, kuzabusangiza bagenzi babo batahuguwe.

Yagize ati“Bahuguwe ibyiza byinshi banabigezeho bityo babigeze ku bandi kandi bazaguka ndetse binabagirire akamaro.”

Si ukongerera ubumenyi abaturage gusa, Umushinga Rengera ibidukukuje, Rengera ubuzima bwawe, ubafasha no Kubona ibikoresho bibafasha kurengera ibidukikije kugira ngo bagere ku ntego biyemeje.

Umuhuzabikorwa wa Réseau de Femmes mu ntara y’Amajyepfo yavuze ko abo bahuguye bungutse ubuzima
Abahuguwe batahanye umukoro wo gusangiza abandi ibyo bigiishijwe

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW/Ruhango