Ruhango: Kugaburira abana ku ishuri byazamuye ireme ry’Uburezi 

Yanditswe na Elisée MUHIZI
Mbere yuko iyi gahunda itangira hari bamwe mu bana bataga ishuri kuko batabonaga ibiryo iwabo

Gahunda Leta yo kugaburira abana ku Ishuri ryatumye ireme ry’Uburezi rizamuka binateza imbere ibikorwa by’Ubuhinzi mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwabitangaje kuri uyu wa Gatanu Tariki ya 07 Werurwe 2025 ubwo bwizihizaga isabukuru  y’Imyaka 10 iyi gahunda imaze igiyeho.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Muhoza Louis, yavuze ko mu myaka 10 ishize iyi gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri hari intego enye z’ingenzi yakemuye.

Ati “Kugaburira abana ku ishuri byazamuye ireme ry’Uburezi,  bizamura Imibereho myiza y’abanyeshuri, biteza imbere ibikomoka mu buhinzi bizamura n’ubusabane.”

Gitifu Mbabazi avuga ko iyi gahunda ari Politiki nziza kuko abanyeshuri bakurikirana amasomo badashonje nkuko byari bimeze mbere iyi gahunda itarashyirwa mu bikorwa.

Ati “Amafaranga 975 ku gihembwe atangwa n’ababyeyi ntabwo ari ikiguzi kinini ku babyeyi bafite abana mu mashuri.”

Mukagakwaya Minique wo mu Midugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Mahembe, Umurenge wa Byimana avuga ko mbere yuko iyi gahunda itangira, mu bana barenga batanu yari afite mu mashuri bazaga mu rugo kurya bagasanga rimwe na rimwe atatetse kubera kubura ubushobozi bukeya.

Ati “Abana batatu mfite mu mashuri abanza, kubashakira amafaranga y’ifunguro rya saa sita bafatira ku ishuri, ntabwo bingora.”

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Byimana, Mudahunga Antoine, yabwiye ko mbere y’iyi gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri itangira, wasangaga abana basinzirira mu ishuri abandi bagasiba babuze ibiryo  iwabo, ubu iki kibazo cyarakemutse.

Ati “Iki ni igikorwa gikomeye cyane kuko hari bamwe mu babyeyi batateguriraga abana ifunguro bigatuma abanyeshuri batongera kugaruka kwiga.”

Cyakora bamwe mu babyeyi bavuga ko amafaranga 975 batanga ku gihembwe mu mashuri abanza, atari menshi, bakavuga ko imbogamizi bafite ari amafaranga batanga muri iyi gahunda mu mashuri yisumbuye kuko batanga 15000frw cyane ku babyeyi barengeje umwana umwe.

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Byimana Mudahunga Antoine avuga ko mbere yuko iyi gahunda itangira bamwe mu bana wasangaga basinzirira mu Ishuri abandi bakarisiba
Gahunda yo kugaburira abana ku Ishuri yazamuye Ireme ry’Uburezi
Mukagakwaya Monique avuga ko byamugoraga gutegurira abana be 3 ifunguro rya saa sita
Abana kuri ubu babona ifunguro rihagije ku ishuri
Gitifu w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Muhoza Louis avuga ko kuva iyi gahunda yashyirwa mu bikorwa yatumye ireme ry’Uburezi rizamuka

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango

Yisangize abandi