The Ben n’Umugore we bibarutse  

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Ifoto igaragaza ko ari imvutsi ntiyavuzweho rumwe

Umuhanzi The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella bibarutse imfura yabo . Pamella yabyariye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi mu ijoro ryo ku wa 18 Werurwe 2025.

Amakuru avuga ko Uwicyeza yabyariye mu bitaro bya Edith Cavell nyuma yo kujya kwa muganga kwipimisha, ageze  ku bitaro, abaganga basanga igihe cye cyo kubyara kigeze, bahitamo kumugumana kugeza abyaye neza.

Imfura yabo bayise Mugisha Paris.

The Ben na Pamella ubwo biteguraga kwibaruka impfura yabo ,bashyize amafoto hanze ataravuzweho rumwe, agaragaza ko inda ari imvutsi.

Mu mpera z’Ukuboza 2024, mu rugo aho batuye i Rebero mu Mujyi wa Kigali, The Ben n’umugore we, Uwicyeza Pamella bakoze ibirori byo kwizihiza umwaka ushize barushinze.Icyo gihe banizihije kandi imyaka itanu ishize batangiye gukundana.

The Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y’urukundo bakemeranya kubana.

Nyuma y’ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y’uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *