U Rwanda rwatangije imishinga irimo n’izoroshya ubuhahirane n’U Burundi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwatangije imishinga yo kwagura imihanda izafasha ibijiyanye n’ubwikorezi

Guverinoma y’u Rwanda yatangije imishinga ibiri irimo uwo kunoza ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali wiswe ‘Kigali Urban Transport Improvement Project (KUTI)’, ahazagurwa ibice by’ingenzi by’imihanda no kuvugurura amasangano y’imihanda arimo ahazwi nka Chez Lando, Gishushu, na Kicukiro-Sonatubes.

Imirimo yo gushyira mu bikorwa uyu mushinga wo kwagura no kuvugurura amasangano atatu mu Mujyi wa Kigali, izatwara miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika.

Hanatangijwe kandi umushinga wo kubaka imihanda migari mu mushinga w’iterambere uhuriweho n’u Rwanda n’u Burundi (BRIDEP).

Iyo mishinga, yatewe inkunga na Guverinoma y’u Rwanda, Banki Nyafurika itsura amajyambere, Ikigo cy’u Buyapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (IFAD) bamwe mu bafatanyabikorwa, hagamijwe kuzamura ibikorwa remezo mu rwego rwo gutwara abantu, guhuza no kuzamura ubukungu mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Umushinga BRIDEP, wemejwe mu Kwakira 2024, bikaba ari  gahunda y’akarere igamije kuzamura ubwikorezi n’ibikorwa remezo by’ubuhinzi hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kuzamura ubukungu n’ubucuruzi bw’akarere.

Intego  ya BRIDEP ni uguteza imbere ubufatanye bw’akarere mu kuzamura umusaruro w’ubuhinzi, guhuza imipaka  no korohereza ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa RTDA, Imana Munyampenda, yagize ati “Intego y’iki gikorwa cyo gutangiza umushinga ni ukumenyekanisha no gushyira mu bikorwa bigendanye n’amategeko ya Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB), ibijyanye no gucunga imari y’umushinga, gutanga amasoko, gukurikirana no gusuzuma, gusangira amakuru, kimwe no kuganira ku bintu by’ingenzi bigize ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda.”

Ku ruhande rwa AfDB kuri iyi mishInga, Umuyobozi uhagarariye AfDB mu gihugu Aissa Touré yagize ati“Umushinga wo guteza imbere ubwikorezi bwo mu Mujyi wa Kigali hamwe n’Umushinga w’iterambere ry’u Burundi- u Rwanda (BRIDEP), ni gahunda ziri mu murongo umwe n’impinduka Banki Nyafurika itsura Amajyambere yiyemeza yo guteza imbere kwishyira hamwe kw’Akarere no guteza imbere imijyi irambye.”

UMUSEKE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *