Ubushinwa bwiteguye kwesurana na Amerika

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Perezida Xi Jinping w'Ubushinwa

Ubushinwa bwabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko bwiteguye kurwana “intambara iyo ari yo yose” nyuma y’uko Perezida Donald Trump yongereye umusoro ku bicuruzwa bituruka muri icyo gihugu.

Tariki 3 Werurwe 2025, nibwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongereye umusoro wa 25% ku bicuruzwa bituruka muri Kanada na Mexique, mu gihe ibicuruzwa biturutse mu Bushinwa byongerewe 10% ku musoro wari usanzweho.

Ni iteka yashyizeho umukono avuga ko gushyiraho imisoro mishya bigamije kugabanya umubare w’abimukira n’ibiyobyabwenge byinjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ni icyemezo kitakiriwe neza n’ibihugu, aho byavuze ko nabyo bizihimura kuri Amerika.

Ubushinwa bwihimuye byihuse bushyiraho imisoro iri hagati ya 10% na 15% ku bicuruzwa by’ubuhinzi byaturukaga muri Amerika.

Bwavuze ko niba Amerika ishaka intambara, izayirwana mu buryo ubwo aribwo bwose.

Itangazo ry’u Bushinwa rigira riti: “Niba intambara ari yo Amerika ishaka, yaba iy’imisoro, iy’ubucuruzi, cyangwa ubundi bwoko bw’intambara iyo ari yo yose, twiteguye kurwana kugeza ku iherezo.”

U Bushinwa butangaje ibi mu gihe Minisitiri w’Intebe, Li Qiang, aherutse gutangaza ko ubutegetsi bwe buzongera ingengo y’imari y’ingabo ku kigero cya 7.2% uyu mwaka, anavuga ko bazakora impinduka mu gisirikare zitari zarigeze zibaho mu kinyejana.

MUHIRE THIERRY / UMUSE.RW

- Advertisement -
Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *