Tuyisenge Ruth avuga ko yashinze umuryango ‘Karame Mubyeyi’ ugamije gutanga inama n’amakuru ku buzima bw’umubyeyi utwite ndetse nay’imyororokere,nyuma yo kubona ingorane ababyeyi bahura nazo mu gihe cyo gutwita no kubyara.
Kuwa 22 Werurwe 2025 nibwo uyu mubyeyi yatangije ku mugaragaro uyu muryango ugamije kwita ku bagore batwite ,ababyara ndetse n’abangavu batewe inda zidateganyijwe.
Tuyisenge Ruth asobanura ko atanga inama ku babyeyi batwite n’ababyeyi binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Youtube ndetse na Watsap.
Yongeraho ko yagize igitekerezo nyuma yo kumara igihe ari mu bubyaza mu bitaro bitandukanye, akajya abona umubabaro umubyeyi ahura nawo.
Ati “ Karame Mubyeyi ni igitekerezo cyaje nyuma y’imyaka myinsi nkora mu bubyaza ndetse nkora no mu bigo bya leta n’iby’igenga .Nakunze kumva ijambo ababyeyi bari kunda bavuga ngo Muganga muganga , iteka nkasubiza ngo karame.
Mbonye uburibwe ababyeyi bagira bari kubyara, mbona ko bakeneye umuntu hafi yabo cyangwa uwo bakenera akitaba vuba.
Ubwo rero uko nitabaga njya kubafasha , mu mutwe wanjye hajemo igitekerezo cyo gukora umuryango witwa ‘Karame Mubyeyi’ mu rwego rwo gutabara umubyeyi utwite ariko no mu rwego rwo kumwifuriza uburame, kugira ngo tugabanye imfu z’ababayeyi bapfa babyara n’abapfa bavuka.”
Avuga ko ibi abikora mu rwego rwo kunganira leta muri gahunda yo kugabanya imfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka.
Tuyisenge avuga ko ubu bari gukorana na RBC harebwa uko inyigisho ze zagera no mu bigo nderabuzima bitandukanye.
- Advertisement -
Ati “ Ubu turakora n’urwego rw’Ubuzima RBC,ngo izi nyigisho zishobore kugera mu bigo Nderabuzima, mu bitaro by’uturere ndetse n’ahandi hose.Dufitanye ubufatanye n’ibigo bimwe ariko tugiye gukora n’ibindi kugira itsinda rya Karame Mubyeyi rijye rijyayo gutanga ibiganiro.”
Uko ababyeyi bahabwa amakuru kuri Watsap na Youtube
Mukamanzi Denise aba mu muryango Karame Mubyeyi. Uyu asobanura ko yagiye muri uwo muryango ubwo yari atwite.
Uyu mubyeyi yishimira inama ahabwa kuko zimufasha kurera umwana we.
Ati “Nayigiyemo ntwite, nyibwiwe n’indi nshuti yange uyibamo.Nyibyariramo, ubu ri kumfasha kurera. Imfasha kurera bitewe n’igihembwe umwana agezemo. Niba umwana arangije igihembwe cya mbere cy’amezi atandatu, nkamenya uburyo nzajya muha imfashabere. Nkagenda mpakura ubumenyi.”
Uyu mubyeyi asobanura ko inama ahabwa na Tuyisenge atazisimbuza kujya kwa muganga .
Ati “ Nahereye ku kwezi njya kwa muganga . Ntabwo inama za Ruth nigeze nzisimbuza izo kwa muganga. Ambwira kuri telefoni ariko kwa muganga ho haba hari uburyo bwihariye .Niba ari iyo (Echography) ukamenya uko bigomba kugenda. Ntabwo inama ze nazisimbuje izo kwa muganga ahubwo bose bakareba aho bahuriza.”
Akomeza ati “ Iyo ufite amakuru nange nkagira andi, turabihuza, akagira icyo adufasha.”
Umuganga mu Bitaro bya Kibagabaga uvura indwara z’abagore akita no ku bagore batwite, Amani Mukiza , asobanura ko uyu muryango uje kunganira leta mu kugabanya imfu z’ababyeyi.
Ati “Iyi gahunda ya Karame Mubyeyi, nayita ko yaje kunganira ibuvuzi bw’abagore kuko iyo batanga ubuvugizi bagatanga amakuru, akagera muri sosiyete, ba babyeyi bibasaba kuza kwisuzumisha.”
Akomeza ati “ Iyo baje kwisuzumisha ntabwo ari byo bibazo gusa tubabwira ahubwo tunabakangurira kuboneza urubyaro.Noneho akabasha kugira ubuzima bwiza na wa mwana yonsa akagira ubuzima bwiza.”
Leta y’u Rwanda ifite intego yo kugabanya imfu z’ababyeyi n’abana ku kigero cya 50% mu 2050. Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu bana 1000 bavutse ababyeyi 200 barapfa.


UMUSEKE.RW
Imana izamwiture igikorwa cyiza yakoze kuko yafashije benshi