Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo,Uwayezu Ariel wamenyekanye nka Ariel Wayz,yanyuze n’uburyo igitaramo cyo kumurika ‘Album’ ye ya mbere cyagenze, ashima abagize uruhare muri icyo gikorwa cy’amateka .
Tariki ya 8 Werurwe 2025 yari umunsi w’amateka kuri Ariel Wayz. Ni wo munsi yamurikiyeho album ye ya mbere mu kwishimira urugendo rw’imyaka isaga ine amaze mu muziki.
Iyi album yise “Hear to stay” yayimuritse mu gitaramo cy’uburyohe cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umunsi yayimuritseho awufata nk’udasanzwe kuko wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, ibyo kuri we afata nko kwicisha ibuye rimwe inyoni ebyiri mu gushimangira uruhare rw’umukobwa n’umugore mu kubaka sosiyete binyuze mu buhanzi.
Igitaramo cyo kumurika album ye yagifashijwemo n’abahanzi bayihuriyeho mu muziki wa ‘live’.
Bafashwaga n’itsinda ry’abacuranzi n’abahanzi b’abahanga, ku buryo umuziki batanze ufutse kandi uzira amakaraza.
Ariel Wayz yaririmbye indirimbo zose 12 ziri kuri album ye “3 in the morning” yakoranye na Kent Larkin, ‘Urihe’ yahuriyemo na Kivumbi King na ‘Feel it’ ari kumm Angel Mutoni.
Izindi ndirimbo yaririmbye wenyine ni Sana, Izee, Made for you, Mbeshya, Icyatsi n’ururo, Side chick, Dee, Blessed na Ariel &Wayz.
Yongeye gushimangira ko ari umuhanzikazi wo guhangwa amaso kubera ubuhanga mu kwandika, kuririmba no kugenzura ijwi neza mu buryo bunyura amatwi.
- Advertisement -
Ariel Wayz yashimiye abakurikiye igitaramo cye, ashimangira ko ari ab’agaciro gakomeye.
Ati “Uyu mugoroba ntusanzwe kuri njye ubwo murika album yanjye ya mbere. Byari ibihe byansabye byinshi ariko byaranshimishije kuko narize, ngira ibihe byo kwishima. Iyi ni album ya mbere. Ndabasaba kuza mu nganzo yanjye, tukajyanamo. Bizaba ari iby’agaciro.’’ Yagaragaje ko abo bakoranye bamufashije kugera kuri byinshi.
Ati “Hear to stay iri hanze. Umutima wanjye usendereye ibyishimo.’’
Ariel Wayz yagaragaje ko urugendo ari bwo rutangiye rwo gukomeza gukora umuziki mwiza, unyura abakunzi be.
Ati “Inzozi zabaye impamo, kubona album yanjye ya mbere yagiye hanze. Ni urugendo rutangiye bushya. Meze nk’uvutse bwa kabiri, ubu mfite imbaraga zidasanzwe.”
Abumvise indirimbo ziri kuri album ya Ariel Wayz banyuzwe n’uko ikozwe n’indirimbo ziyiriho, bagaragaza ko ari buri wese akwiye kuyitega amatwi.
Album “Hear to stay” iboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho imiziki ndetse igitaramo cyo kuyimurika ushobora gukomeza kukireba unyuze kuri https://h2s.beart.rw ukishyura 1000 Frw.
Ibyerekeye urugendo rwe rwa mu muzika
Ariel Wayz w’imyaka 24 yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka ine.
Mu 2016 yagiye kwiga umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo. Agisoza amasomo ya muzika, yaririmbye mu Itsinda Symphony Band mbere y’uko atangira urugendo nk’umuhanzi wigenga mu ntangiriro za 2019.
Ariel Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘You Should Know’, ‘Wowe Gusa’, ‘Good Luck’, ‘Katira’ yakoranye na Butera Knowless.
Indirimbo aheruka gusohora yayise ‘Made for you’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.
Kuva atangiye umuziki, Ariel Wayz yashyize hanze album imwe yise “Hear to stay”. Yasohotse ikurikira EP ebyiri zirimo Love & Lust yamuritse ku wa 10 Ukuboza 2021 ndetse na TTS (Touch The Sky) yo muri Nzeri 2022.
UMUSEKE.RW